Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Kuvanwa muri ‘Ntuye nabi’ ni inyungu zanyu-Kaboneka   

  Yanditswe na UMUTONI BEATHA
 July 2016

 
 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yasabye abaturage kwirinda amananiza mu gihe Leta yateguye gahunda yo kubimura aho batuye hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, abibutsa ko bimurwa ku bw’inyungu zabo, ndetse ko n’ahashyirwa ibikorwa by’amajyambere ari bo bifitiye akamaro.

Ubu butumwa Minisitiri Kaboneka yabutangiye mu kagari ka Shori, mu murenge wa Gishamvu mu karere Huye, aho yari yasuye abaturage, mu ruzinduko rugamije kubakemurira ibibazo.

Ubwo bahabwaga umwanya wo kubaza ibibazo, abaturage bo muri uyu murenge bagarutse cyane ku kibazo cya bamwe muri bo bimuye mu isantere y’ubucuruzi ya Busoro, igikorwa cyo kubimura kigakorwa nta ngurane bahawe.

JPEG - 137 kb
Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka

Hashize amezi asaga 10 abacuruzi n’abaturage basaga 63 bo muri iyo santere ya Busoro basabwe kwimuka, bakajya gutura ahandi hatari mu gishanga, abakora imirimo y’ubucuruzi bo bakaba barasabwe gukorera mu isoko rishya ryubatswe muri uwo murenge wa Gishamvu, ariko bamwe mu baturage ntibishimiye kwimurwa, abandi bagaragaza ko bifuza guhabwa ingurane y’ibyabo.

Minisitiri Kaboneka yabwiye aba baturage ko bakwiye kumva ko kwimurwa mbere na mbere ari bo bifitiye akamaro, kuko bimurwa ku nyungu zabo bwite ndetse n’inyungu z’igihugu muri rusange.

Yagize ati "Biragaragara ko aho mwasabwe kuva ari mu gishanga kandi muzi ko ari inyungu zanyu kuvanwa muri ntuye nabi, kuko ni ubuzima bwanyu Leta irengera.

Gusa hari igihe mudahita mubyumva mukumva ko babahohoteye babakuye mu byanyu, nyamara ntimurebe inyungu zo mu gihe kizaza.

Nimukoreshe rero aya mahirwe, kuko ejo n’ejobundi aha mwanga kwimukira mwazasanga harashize haragiyemo abandi babona inyungu zaho, ni inyungu zanyu rero kwimurira ibikorwa byanyu ahari umutekano."

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5

Hari hashize imyaka igera kuri 6 abahinzi b’icyayi bibumibye muri koperative y’abahinzi b’icyayi ba COTHEGA bagihinga mu mirenge ya Karambi na Cyato mu karere ka Nyamasheke, kitababyarira umusaruro (...)

Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.