Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Kirehe: Igishushanyo mbonera cy’umujyi cyakanze abaturage   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 July 2016

 
 

Abaturage bo mu mirenge ya Kirehe na Kigina ikora ku mujyi wa Nyakarambi, bavuga ko batewe impungenge no gutegekwa kubaka inzu bita ko zirenze ubushobozi bwabo, bakibaza niba abafite ubushobozi buke batemerewe gutura mu gice cy’umujyi bikababera urujijo.

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Nyakarambi bagaragaza ko ari ho bavukiye, bahatuye ndetse bakaba bahafite amasambu, abandi bakahagira ibibanza, gusa ngo muri iyi minsi bafite ikibazo cy’uko basabwa kubaka hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’umujyi, aho ngo inzu nibura iciriritse igomba kuba ifite agaciro ka miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri gahunda yo kunoza imiturire, akarere ka Kirehe kamaze gukora igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Nyakarambi, ufatwa nk’umurwa mukuru wako. Biteganyijwe ko igice cy’umujyi kigaragazwa n’igishushanyo mbonera kiri ku buso bungana na hegitari 500.

PNG - 691.6 kb
Nyakarambi ifatwa nk’umurwa mukuru w’akarere ka Kirehe (Foto Munishimwe N)

Nyamurinda Xavier, atuye mu mudugudu wa Rugero, akagari ka Nyabikokora, mu murenge wa Kirehe ni umwe mu bibaza uko abakene batuye mu gice cy’umujyi bazabyitwaramo.

Yagize ati:“Turabyumva na leta iba idushakira ibintu byiza, ariko rwose biragoye, biratugora cyane, ukaba ufite ikibanza kuri gakondo iwacu ariko ntube wakubaka kandi igihe cyo kubaka kigeze.

Nonese ubwo uzaguma mu nzu ya so na nyoko imyaka 40 igusangemo? ahantu hose bahagize mu mujyi, nonese abakene barimo bazajya he? baratubwiye ngo byibura inzu ya make bashakamo ni iya miliyoni 9, iciriritse, njyewe nubwo ntuye ariko mfite ubwoba ko ejo bundi bazaza kuyisenya.”

Muzungu Gerard, Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, yatangarije Imvaho Nshya ko abadafite ubushobozi buhagije bwo kubaka inzu hakurikijwe igishushanyo mbonera bagirwa inama yo kwimukira mu nkengero z’umujyi, bakubaka inzu zijyanye n’ubushobozi bafite.

Ati“Udafite ubushobozi, afite ikibanza, dufite ahandi hagenewe umuntu ufite ubushobozi buke, niba hari ushobora kuvuga ko ashaka kubaka rukarakara, hirya ya za hegitari 500 ushobora kujyayo ukubaka, cyane ko n’igishushanyo mbonera cy’umujyi cyamaze kugaragara, bizongerera agaciro k’ubutaka.

Ashobora kugurisha, aba afite amahirwe ko yakuramo amafaranga menshi yagura ikibanza hariya, akubakamo inzu, akagura n’isambu kubera ko haba hadahenze nk’ahari igishushanyo mbonera.”

Meya Muzungu kandi akomeza avuga nk’ubuyobozi baretse abaturage bakubaka inzu zitazaramba, no mu buryo butemewe byaba ari ukudindiza iterambere kandi ngo bigira n’ingaruka ku buturage, mu gihe ari inshingano z’ubuyobozi kureba ibifite akamaro abaturage.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe buributsa abaturage ko yaba mu gice cy’umujyi no mu byaro ugiye kubaka asabwa gukurikiza amategeko y’imiturire, kandi uwubaka akagomba kuba afite icyangombwa kibimwemerera,

 

Comments

 
 
Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta
Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta

Hategekimana Jean Pierre, w’imyaka 40, afungiwe kuri sitasiyo ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke akurikiranweho kwigabiza ishyamba rya Leta riri mu mudugudu wa Kacyiru, mu kagari ka Ntendezi, (...)

Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi
Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi

Binyuze mu buryo bw’umuganda, urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma rwasaniye inzu, runubakira ubwiherero ndetse n’akarima k’igikoni abana b’imfubyi babiri. (...)

Abasaga 300 bahawe akazi ko kubaka imihanda Perezida Kagame yemereye Abanyagakenke
Abasaga 300 bahawe akazi ko kubaka imihanda Perezida Kagame yemereye Abanyagakenke

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko ibikorwa byo kubaka imihanda Perezida wa Repubulika yemereye abaturage byatangiye, ndetse ko abaturage basaga 300 babonye akazi. Iyi mihanda Perezida (...)

Ngororero:Abahinzi bakeneye inganda zitunganya umusaruro w’urutoki
Ngororero:Abahinzi bakeneye inganda zitunganya umusaruro w’urutoki

Abahinzi bo mu Karere ka Ngororero bavuga ko kutagira inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku rutoki ndetse no ku bindi bihingwa, bituma umusaruro wabo utababyarira umusaruro ukwiye. Mu (...)

Uburasirazuba:Toni ibihumbi 50 z’imyaka zatakariye mu isarura
Uburasirazuba:Toni ibihumbi 50 z’imyaka zatakariye mu isarura

Mu ntara y’Uburasirazuba habarurwa toni 50 zatakariye mu isarura ry’isozwa ry’igihembwe cya mbere cy’ihinga, abayobozi bashinzwe ubuhinzi bakaba bemeza ko bashaka uburyo bwo kuzakemura iki kibazo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.