2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kirehe:Barasaba ubuyobozi kubakemurira ikibazo cy’amazi mu mpeshyi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-06-27 14:34:35

 
Share on:
 
Yasuwe:53
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu kagari ka Kiyanzi, mu murenge wa Nyamugali, mu karere ka Kirehe, barasaba ubuyobozi ko bubakemurira ikibazo cy’amazi meza, kuko ngo muri aka gace nta mazi meza aharangwa, ndetse n’igiciro cyayo ku ijerekani ya litiro 20, muri iki gihe cy’izuba kikaba kigera ku mafaranga y’u Rwanda 300.

Imvaho Nshya yaganiriye n’abatuye mu kagari ka Kiyanzi, bayigaragariza ko muri rusange bishimira ko ubu babonye umusaruro mu byo bahinze, umutekano usesuye, ndetse bakaba bishimira ko bafite ibikorwaremezo birimo ivuriro n’umuhanda, n’ibindi.

Icyo bagaragaza nk’imbogamizi ni amazi meza badafite, cyane cyane muri ibi bihe by’izuba bwo ngo iki kibazo gifata indi ntera, kuko hari abakora urugendo rw’ibilometero biri hagati ya 5 na 20 bajya kuvoma amazi meza.

Abadashobora kujya kuvoma amazi meza, bavoma bakanakoresha amazi y’uruzi rw’Akagera, abafite ubushobozi nabo bakagura amazi meza n’abagiye kuyavoma, ijerekani imwe ikagurwa amafaranga ari hagati ya 200 na 300.

JPEG - 413.1 kb
Mu mpeshyi amazi aba ahenda cyane ku buryo ijerekani igura amafaranga 300

Nyiramucyo Fortunée, utuye mu mudugudu wa Kabuye, mu kagari ka Kiyanzi, avuga ko babonye amazi byaba ari igisubizo cyane.

Yagize ati “Ikibazo cy’amazi inaha ni ngorabahizi cyane. Abafite amagare iyo babashije kujya kuyavoma batugurisha ibido ya litiro 20, ku mafaranga 200 na 300. Udafite ayo mafaranga ajya kuvoma iyo inyuma mu misozi ahitwa Gacabuganga, ahandi bajya ni hafi yo ku Rusozi. Tugize amahirwe tukabona amazi byaba ari igisubizo.”

Twahirwa Damascène, utuye Mitako, mu kagari ka Kiyanzi, we avuga ko kubera kutagira amazi meza bakoresha amabi yo mu ruzi rw’Akagera

Ati “Twe dukoresha amazi y’Akagera mabi, kuko nta amarobine tugira. Iyo dushaka nk’amazi meza ya robine dukora urugendo rw’ibirometero bigera muri 20, tuyavoma aho bita i Kagasa.”

Muzungu Gerard, Umuyobozi w’akarere ka Kirehe yabwiye Imvaho Nshya ko muri aka karere hari imirenge igira ikibazo cy’igabanuka ry’amazi mu bihe by’izuba.

Avuga ko icyo abaturage bazafashwa kugira ngo boroherwe no kujya babona amazi meza, ari uko hazanozwa uburyo abaturage bazajya bamenyeshwa uko amazi azajya arekurwa ku mavomo, kugira ngo habeho kuyasaranganya.

Yagize ati “Dufite imirenge imwe igira ikibazo cy’amazi meza harimo na kiriya gice, iyo bigeze igihe cy’izuba aba makeya, kuko aho dufatira amazi ni ku masoko asanzwe kandi adafite amazi ahagije, nta ruganda tugira cyangwa uruzi, cyangwa ikiyaga dufatiraho amazi. Icyo dushaka gushyiramo imbaraga ni ukunoza serivise, abaturage bakajya bamenyeshwa igihe amazi arazira, hakabaho kuyasaranganya.”

Meya Muzungu agaragaza ko umuti urambye w’ikibazo cy’amazi meza adahagije, uzashakirwa mu nyingo nini yo kureba uburyo hafatwa nk’amazi yo mu ruzi rw’Akagera, agatunganywa, ku buryo yagezwa mu bice byinshi by’aka karere bigira ikibazo cyo kubura amazi meza, mu bihe by’izuba.

Kugeza ubu imibare igaragaraza ko mu karere ka Kirehe, amazi meza amaze kugezwa ku baturage ku gipimo cya 78%.

MANISHIMWE NOËL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE