Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Kirehe: Bane bafungiye ubujura   

  Yanditswe na RNP
 August 2016

 
 

Abagabo bane bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe, mu karere ka Kirehe nyuma yo kubafatana ibintu bacyekwa kwiba mu ngo z’ahantu hatandukanye.

Abakurikiranyweho iki cyaha ni Kilmany, Muyonga Abdoul, Uwokwizerwa Eric na Ndayisenga Emile.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere , Superintendent of Police (SP) James Rutaremara yavuze ko bafatanwe matela imwe, mudasobwa igendanwa imwe, igare, intebe zirindwi, imikeka ibiri, n’imisego ibiri.

Yavuze ko ibyo bintu byasanzwe mu nzu bari bakodesheje iri mu kagari ka Ruhanga, ho mu murenge wa Kigina.

Yongeyeho ko bimwe muri ibyo bintu bibye bapfumuye amazu byarimo byashubijwe ba nyirabyo.

SP Rutaremara yagize ati:"Ifatwa ryabo ryaturutse ku makuru twahawe n’abaturage. Turabibashimira. Ibi bigaragaza ko basobanukiwe akamaro ko gutanga amakuru ku gihe."

Yakomeje agira ati:"Kuyatangira ku gihe bituma ibyaha bikumirwa. Bituma kandi ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora bafatwa vuba."

Yagize kandi ati:"Ubujura budindiza iterambere muri rusange. Ababufatirwamo biganjemo urubyiruko. Ababyeyi bakwiye kwita ku burere bw’abana babo kugira ngo babarinde gukora ibyaha muri rusange."

SP Rutaremara yagiriye abantu inama yo kudafumbata amaboko ahubwo bagakora ibyemewe n’amategeko kugira ngo biteze imbere aho gutega amaramuko ku kwiba cyangwa ku bindi bikorwa binyuranije n’amategeko.

Yasabye abatuye muri aka karere gukora neza amarondo no kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko.

Aba uko ari bane nibahamwa n’icyaha bazahabwa igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka ine (4) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri enye (4) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’ingingo ya 301 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

 

Comments

 
 
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe

Ikibazo cy’imbwa zizerera zirya abantu mu karere ka Rusizi ngo ntigihangayikishije abaturage gusa, ahubwo gihangayikishije n’ubuyobozi, bukaba busaba abaturage kuba bihanganye igihe cy’imvura (...)

Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda
Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda

Depite Samuel Musabyimana, yasabye abaturage bo mu karere ka Karongi gukomeza gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kuko ari byo bizatuma igihugu gikomeza kwihuta mu iterambere, kikaba (...)

Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati
Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwemereye amabati abaturage batishoboye bagera ku 120, bashaka kuva mu manegeka, mu rwego rwo kubafasha gutura mu mudugudu. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko (...)

Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi
Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi

Umuhire Catherine, ni umukobwa w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, uvuga ko mu gihe cy’imyaka 2 amaze akora umwuga wo gucura ibyuma bikoreshwa muri feri z’imodoka, ubu (...)

Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.