Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Kirehe:Bakusanyije amafaranga yo kwiyegereza amashanyarazi abayobozi barayarya   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 May 2016

 
 

Abaturage bo mu midugudu ya Ntungamo na Karenge, mu kagari ka Muganza, umurenge wa Gatore mu karere ka Kirehe, bavuga ko baheze mu bwigunge baterwa no kutagira umuriro w’amashanyarazi, ubuyobozi bw’uyu murenge bukavuga ko mu byadindije uyu mushinga harimo n’abayobozi bariye aya mafaranga abaturage bakusanyije.

Aba baturage bavuga ko ikibababaza ari uko baba mu kizima kandi bamaze imyaka 3 begeranyije amafaranga ngo begerezwe amashanyarazi, bakayoberwa igituma batayahabwa.

Aba baturage babwiye Imvaho Nshya ko kubera inyota bari bafite y’iterambere rikomoka ku mashanyarazi, bishyize hamwe begeranya amafaranga ngo bishakemo igisubizo, ariko abagombaga kubaha amashanyarazi barabatenguha.

PNG - 311.7 kb
Abatuye mu kagari ka Muganza ntibiyumvisha ukuntu bamara imyaka 3 badahawe amashanyarazi kandi barayishyuye (Foto Manishimwe N)

Umwe muri aba baturage yagize ati:“Biratubabaza kuba baradushishikarizaga kwegerenya amafaranga, hari abayafite batangaga ibihimbi 58, abandi bakagenda batanga make kubera ubushobozi, ariko kuba twaratanze amafaranga ntibaduhe umuriro nk’uko ubuyobozi bwari bwabyemeye, urumva ni ikibazo, n’iyo batubwira ibindi bisabwa twari kubitanga ariko bakaduha umuriro”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatore, Kanzayire Consolée, yatangarije Imvaho Nshya ko impamvu abatuye Muganza batinze kugezwaho amashanyarazi, ahinini byatewe nuko amafaranga yabanje kunyerezwa n’abayacungaga mbere.

Yagize ati:“Hari harimo ibibazo bibiri, gukusanya umusanzu ntibabone amashanyarazi cyari kimwe, ariko harimo n’icy’uko abari abayobozi bari barayariye, ubwo rero twabanje gukemura ikibazo cyo kugarura ayo mafaranga y’abaturage, ubu twarayagaruje yose miliyoni n’andi arengaho ari kuri konti yabo.”

Akomeza avuga ko iki kibazo kibahangayikishije cyane ariko ngo kiri mu byo bashyizemo imbaraga muri iyi minsi, ahanini bakora ubuvugizi ku rwego rubishinzwe.

Ati:“Ikigomba gukurikiraho ni ukubakorera ubuvugizi kugira ngo abakozi bo mu kigo gitanga umuriro baze babapimire babahe umuriro, banarebe niba ayo mafaranga ahagije cyangwa hari ikindi basabwa.

Dukomeje ubukangurambaga kandi njye numva iki cyumweru kirashira hari ikintu gifatika tugezeho kuko nanjye mba numva rwose bimpangayikishije kuko abaturage baba bacika intege.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gatore bugaragaza ko hari icyizere ko iki kibazo cy’abaturage cyabonerwa umuti bitadinze, kuko ngo hari umuyoboro w’amashanyarazi uri gukorwa muri uyu murenge ahitwa Rwantonde, ku buryo hashobora kurebwa uburyo abo mu midugudu ya Ntungamo na Karenge aribo bahita bakurikiraho.

Aba baturage bo mu midugudu ya Ntungamo mu cyahoze kitwa Kamomo no mu wa Karenge yombi yo mu kagari ka Muganza, batanze amafaranga mu mwaka wa 2013 ngo babone amashanyarazi, bagaragaza ko nubwo hari iterambere ryabo ryadindiye, bawegerejwe bawubyaza umusaruro bakivana mu bukene.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka
Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma butangaza ko kuva gahunda ya Girinka munyarwanda yatangira mu mwaka wa 2006, kugeza ubu inka zimaze korozwa imiryango itishoboye muri aka karere zimaze kurenga 6928. (...)

Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa
Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa

Abaturage bakora mirimo yo gutunganya imihanda no gucukura imirwanyasuri muri gahunda ya VUP mu murenge wa Kinihira ho mu karere ka Ruhango, baravuga ko bamaze igihe kigera ku mezi ane (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.