Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Kayonza: Bifuza ko Ngenzi na Tito Barahira baburanishirizwa mu Rwanda   

  Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF
 24 May

 
 

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza, barasaba ko bahabwa ubutabera ku bagabo babiri Octavien Ngenzi na Tito Barahira, bujyanye n’uruhare bagize muri Jenoside.

Abasaba ko aba bagabo bakanirwa urubakwiriye ni abarokotse Jenoside bo mu cyahoze ari komini Kabarondo aho aba bombi babaye ba Burugumesitiri.

Aba baturage bifuza ko ahubwo bakoherezwa mu Rwanda by’umwihariko, bakaburanishirizwa i Kabarondo aho bakoreye ibyaha bakurikiranweho.

Tito Barahira na Octavien Ngenzi bigeze kuba ba Burugumesitiri mu cyari komini Kabarondo, bashinjwa by’umwihariko uruhare mu bwicanyi bw’abatutsi bari bahungiye kuri kiliziya ya Kabarondo, ku itariki ya 13 Mata 1994.

JPEG - 216.2 kb
Abarokotse Jenoside bahamya uruhare rwa Ngenzi na Barahira muri Jenoside yakorewe abatutsi

Abarokotse Jenoside i Kabarondo bavuga ko n’ubwo Barahira atari akiri ku buyobozi bwa komini Kabarondo mu gihe cya Ienoside, ariko yagize uruhare mu bwicanyi bwahakorewe kuko yagenzuraga za bariyeri ndetse akaba ngo yarahaye abaturage urugero rwo kwica.

Umwe mu barokotse Jenoside i Kabarondo yagize ati:“Abantu bari bahungiye kuri kiliziYa barabizi kuko twaramwiboneye, baraje batubwira ko bashaka kudukoresha inama icyo gihe uwari padiri ni Inci Matata, twarasohotse dusanga hanze abantu batugose nibwo baduteyemo gerenade abantu basubira mu kiliziya biruka.

Hanze aho Barahira yari ahahagaze ari kumwe n’izindi nterahamwe, nyuma baje kumena umuryango wa kiriziya kuko abantu bari basubiyemo barakinga, nibwo bishe abantu cyane hanyuma abari bagiye basigara basohoka akabasubizamo cyane cyane abo’iwabo i Cyinzovu yari azi.

Aha navuga umukecuru Mukarugira Yozafina nawe yiciwe mu kiliziya, kuri za bariyeri yabaga ahari Barahira yaraje birukankana uwitwa Francois aguye hasi yamuteye inkota, aravuga ngo abaturage mbahaye urugero.”

Aba barokotse Jenoside kandi bemeza ko Octavien Ngenzi wayoboraga komini Kabarondo mu gihe cya Jenoside nawe akwiye kuryozwa ubuzima bw’abatutsi biciwe kuri kiliziya ya Kabarondo kuwa 13 mata 1994, kuko ngo ari nawe waje arangaje imbere abasirikare bishe abari bahahungiye, bari bagerageje kwirwanaho bakoresheje amabuye.

Umwe muri aba barokotse Jenoside yagize ati:“Ngenzi nawe yagize uruhare kuko n’aho ku kiliziya yari ahari abari basigaye bihishe yazanye n’abasirikare babajyana mu modoka bajya kubicira i Kibungo ahari komini birenga.

Nk’abacitse ku icumu iyo twumvise umuntu nk’uwo biradukomeretsa, icyifuzo ni uko yakurikiranwa abacitse ku icumu by’umwihariko twumva yakurikiranirwa hano mu Rwanda abantu bakamutangaho amakuru banamureba.”

Aba baturage kandi bifuza ko ubutabera bwagombye gukorerwa aho icyaha cyabereye, dore ko ubu bakurikiranwe n’ubutabera bw’u Bufaransa, bemeza ko batizeye uburyo buzaca urubanza mu gihe bataje aho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi byabereye.

 

Comments

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Karongi:Abatuye i Mutuntu bategereje bisi bijejwe amaso ahera mu kirere
Karongi:Abatuye i Mutuntu bategereje bisi bijejwe amaso ahera mu kirere

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mutuntu mu karere ka Karongi, barasaba ubuyobozi bwabo kubafasha kubona imodoka ziborohereza mu ngendo, by’umwihariko bisi bemerewe na n’ubu bagitegereje. Aba (...)

Bafungiye kunyereza miliyoni 58 za koperative y’abajyanama b’ubuzima
Bafungiye kunyereza miliyoni 58 za koperative y’abajyanama b’ubuzima

Abantu batandatu bafungiye kunyereza amafaranga arenga miliyoni 58 ya koperative y’abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi. Abafunze barimo umuyobozi n’umucungamutungo (...)

Rusizi: Yatemberejwe umujyi wose ahetse ihene yibye
Rusizi: Yatemberejwe umujyi wose ahetse ihene yibye

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Bugarama, mu karere ka Rusizi, baravuga ko bakomeje kubabazwa no kubyuka bagasanga amatungo yabo cyane cyane ihene n’ingurube zibwe, ndetse zimwe zigateshwa abajura (...)

Ngoma:Ntibiyumvisha uburyo bahendwa n’amashanyarazi ‘utanacomekaho radiyo ngo ivuge’
Ngoma:Ntibiyumvisha uburyo bahendwa n’amashanyarazi ‘utanacomekaho radiyo ngo ivuge’

Abaturage bo mu kagari ka Karenge, umurenge Jarama bavuga ko umuriro w’amashanyarazi bahawe ntacyo ubamariye uretse kubahombya, kuko ngo bawutangaho ikiguzi cy’amafaranga menshi kandi nta musaruro (...)

Rubavu: Abaturage bashinja abunzi bita ’abanyenzara’ kwaka ruswa
Rubavu: Abaturage bashinja abunzi bita ’abanyenzara’ kwaka ruswa

Bamwe mu baturage bo mu mirenge itandukanye mu karere ka Rubavu, baratunga urutoki abunzi kurangwa na ruswa mu mikirize y’imanza, bakifuza iki kibazo cyashakirwa umuti. Aba baturage banuganuga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.