Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Kayonza:Bashinja abayobozi b’inzego z’ibanze kubabuza gutanga amakuru   

  Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF
 5 months ago

 
 

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza, bavuga ko imwe mu mpamvu ituma badakunda kuvugisha itangazamakuru, ari uko iyo batanze amakuru, abanyamakuru bamara kugenda abayobozi b’inzego z’ibanze batangira kubaha akato ndetse bakanabwirwa nabi.

Bamwe mu baturage bemeye kuvugisha Imvaho Nshya, bemeza ko abayobozi b’inzego z’ibanze batabakemurira ibibazo uko bikwiye, ndetse ugasanga n’iyo babakoreye akarengane basabwa kwiyumanganya ntibabigaragaze.

Umwe muri aba baturage utagaragajwe amazina, utuye mu kagari ka Buhabwa muri uyu murenge wa Murundi, yagize ati:“Ubushize abanyamakuru baraje bajya no mu nzu barafotora nta nubwo twari tuzi aho baturutse tubaha amakuru, bahavuye ku mugoroba Gitifu w’akagari yaje gukoresha inama njye sinari mpari, abaza ngo umuntu wahamagaye abo banyamakuru ni nde?

Bivuyeho asiga abwiye abayobozi b’imidugudu ati ndagiye ariko mushake umuntu wahamagaye abanyamakuru, mushake uwo muntu kuko ubundi muri Buhabwa nta munyamakuru ujya uhagera, bwarakeye haba indi nama nayo tuyijyamo baraterana baratubaza turahakana ko nta munyamakuru twigeze duhamagara gusa, tubabwira amakuru twatanze.”

JPEG - 160.4 kb
Guverineri Odette Uwamariya aherutse kwibutsa abayobozi ko gutanga amakuru ari inshingano

Aba baturage bemeza ko nyuma yaho bagize ubwoba kuko ngo babwiwe ko ntaw’ugomba kuvugana n’abanyamakuru igihe atari kumwe n’umwe mu bayobozi.

Kayonga Emmy, ni umwe mu berura bakagaragaza ikibazo cyabo ashize amanga.Yagaragaje ko abayobozi b’inzego z’ibanze bababujije kuvugana n’abanyamakuru batabiherewe uruhushya n’ubuyobozi, bityo unyuranyije n’iri bwirizwa akaba yahura n’ibibazo bitandukanye.

yagize ati:“Barahadusanze turavuga, abatanze amakuru twe bakomeje batugendaho bavuga ngo abanyamakuru baje bate? N’ubu dufite impungenge ko twavuganye n’abanyamakuru kuko baraza kubitubaza.”

Uwashyizwe mu majwi cyane ko ajujubya abaturage bavuganye n’itangazamakuru ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Buhabwa, Uwizeye Fred, ariko ubwo yaganiraga n’Imvaho Nshya yabiteye utwatsi, avuga ko abaturage bamubeshyera.

Yagize ati:“Ntabwo nabuza bantu kuvugana n’itangazamakuru, nta muntu n’umwe wavuganye n’itangazamakuru byigeze bigiraho ingaruka, ntawe twigeze duhana ntawe twigeze duca amande ngo yavuganye n’itangazamakuru.”

Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru, Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette, yavuze ko uretse no kubuza umuturage gutanga amakuru, nta n’umuyobozi ukwiye kwanga gutanga amakuru kuko ari inshingano ze.

 

Comments

  • Kambere August 2016

    Guhakana ko ntawatanze amakuru ngobimugaruka ntibihagije ahubwo abo Batoteza abayatanze bagakurikiranywe,kuko ndabizi najye byambayeho nanubu bikimbaho.

  • Ndagijimana Benjamin August 2016

    Kabisa abagitekereza uko nibikosore kuko umuntu ntaagomba kuzira igitekerezo cye cg uko abona ibintu igihe atari gutekereza cg kwigisha ibibi


pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5

Hari hashize imyaka igera kuri 6 abahinzi b’icyayi bibumibye muri koperative y’abahinzi b’icyayi ba COTHEGA bagihinga mu mirenge ya Karambi na Cyato mu karere ka Nyamasheke, kitababyarira umusaruro (...)

Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.