Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Kayonza: Babiri bafashwe bagerageza guha Abapolisi ruswa   

  Yanditswe na RNP
 4 months ago

 
 

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza yafunze abagabo babiri ubwo bageragezaga guha umupolisi ruswa y’amafranga 5000 kugira ngo umwe muri bo ye gukurikiranwaho kunyuranya n’amabwiriza ajyanye no gusarura amashyamba, kuyacanamo amakara ndetse no kuyatunda (Amakara).

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Polisi muri ako karere, Chief Inspector of Police (CIP), Regis Ruzindana, abitwa Gahutu Fideli na Nzabarirwa Sipiriyani baherutse gufatirwa mu murenge wa Mwiri, bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ikorera muri uwo murenge.



CIP Regis Ruzindana yagize ati:”Ahagana saa munani z’ijoro, ubwo Abapolisi bari ku kazi babonye Nzabarirwa aje kuri moto muri kiriya gicuku maze bakimuhagarika ahita agerageza kubaha ariya mafaranga abasaba ko imodoka yari yikoreye amakara yari inyuma itwawe na Gahutu itakorerwa igenzura kuko ngo nta cyangombwa cyo gupakira ayo makara yari afite”.

CIP Ruzindana yongeyeho ko nyuma y’umwanya muto Gahutu yahise agera aho atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite nomero ziyiranga RAA 837 Y, ipakiye imifuka 115 y’amakara; bombi bahita bafatwa batyo.

Ingingo ya 96 y’itegeko ngenga nimero 04/2005 ryo kuwa 08/04/2005 rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda igira iti:”Ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) by’amafaranga y’u Rwanda kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda cyangwa kimwe muri ibyo bihano, uwo ari we wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu. Abafatanya nabo bahanishwa ibihano bimwe”.

Naho ingingo ya 416 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

CIP Ruzindana yasoje asaba abaturiye amashyamba kuyacunga neza no kugaragaza umuntu wese unyuranya n’ibyo amategeko ateganya

 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Rusizi:Laboratwari yagombaga gufasha abanyeshuri imaze imyaka 10 yubakwa
Rusizi:Laboratwari yagombaga gufasha abanyeshuri imaze imyaka 10 yubakwa

Ababyeyi barerera mu ishuri ryisumbuye rya Gishoma riri mu murenge wa Rwimbogo, mu karere ka Rusizi, baravuga ko batewe impungenge na Laboratwari abana babo bagombye kuba bakoresha, imaze imyaka (...)

Huye:Abakoreye ibyahoze ari amakomine barishyuza Akarere ka Huye asaga miliyoni 11
Huye:Abakoreye ibyahoze ari amakomine barishyuza Akarere ka Huye asaga miliyoni 11

Abahoze ari abakozi b’ibyahoze ari amakomine yahurijwe mu karere ka Huye, barishyuza aka karere amafaranga asaga miliyoni cumi n’imwe bakoreye mbere yo guhagarikwa ku mirimo bakoraga. Hashize (...)

Rusizi: Bamwe mu bakirisito binubira kubatirizwa mu mazi mabi
Rusizi: Bamwe mu bakirisito binubira kubatirizwa mu mazi mabi

Bamwe mu bayoboke b’amatorero ya gikirisitu akorera mu karere ka Rusizi mu binubira kubatirizwa mu mazi mabi y’ibishanga. Abaganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaza ko iyo hateguwe umubatizo, bisaba ko (...)

Karongi:Abaturage 31 bajyanwe mu bitaro bazira ikigage banyoye mu bukwe
Karongi:Abaturage 31 bajyanwe mu bitaro bazira ikigage banyoye mu bukwe

Abaturage 31 bo mu mudugudu wa Nyagahinga, Akagari ka Ruhinga mu murenge wa Gitesi ho mu karere ka Karongi, bamaze iminsi mu bitaro, nyuma yo kunywa ikigage bikekwa ko gihumanye mu bukwe. Aba (...)

Uburengerazuba: Guverineri Munyantwari yasabwe kwihutisha iterambere
Uburengerazuba: Guverineri Munyantwari yasabwe kwihutisha iterambere

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu ntara y’Uburengerazuba, batoye Guverineri Munyantwari Alphonse nk’umuyobozi mushya w’uyu muryango muri iyi Ntara, bamusaba kwihutisha iterambere. Guverineri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.