2017-07-23 11:30:24 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kayonza:Abagore baboha imitako biteguye kungurana ubumenyi n’abo muri Ethiopia

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-05-09 15:25:06

 
Share on:
 
Yasuwe:55
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abagore bafashwa n’ikigo cya “Women for women” kiri mu karere ka Kayonza barifuza ubufatanye busesuye n’abagore bo mu gihugu cya Ethiopia kugira ngo babigishe gukora imigongo, n’abo babashe kubigiraho gukora ubundi bwoko bw’imitako yateye imbere muri icyo gihugu.

Mu ruzinduko Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Ethiopia Hailemariam Desalegn n’umufasha we baherutse gukorera mu Rwanda bagasura ibikorwa bitandukanye, Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Romani Tesfaye, yaganiriye n’abagore b’i Kayonza, bamugaragariza uburyo batejwe imbere no kuboha, yifuza ko uyu mwuga wagera no muri Ethiopia kugira ngo ubashe kuzamura n’abagore baho.

JPEG - 206.3 kb
Abagore biga gukora imigongo i Kayonza (Foto Hakizimana Y

Umwe muri aba bagore witwa Mugorenishyaka Latifa uhagarariye itsinda ry’ubugeni rikora imigongo, mbere akaba yarahoze akora umwuga w’ububumbyi, yabwiye Imvaho Nshya ko imirimo y’ubugeni bakora imaze kubateza imbere ku buryo bufatika.

Yagize ati “Twari abagore ba nyakabyizi ba bandi baca inshuro, ariko ubu turi abagore basa neza kandi bishoboye bitewe n’imiyoborere myiza igihugu cyacu cyagize by’umwihariko bagaha umwanya abagore mu nzego zitandukanye.

Mbere abagore bo mu cyaro twasaga nk’abatazwi, ibyo tugezeho ubu tubikesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame udahwema gutekereza ku cyaduteza imbere.”

Yakomeje agira ati “Kuri uyu munsi ibyo dukora n’ahandi twagera umuntu yabikora kandi akabaho neza, kuri uyu munsi turifuza ko twazajya muri Ethiopia tukabyigisha abagore baho, hari kaminuza yigisha iby’ubukerarugendo yaduhuguye ubu uje mbasha kumwakira nkamwereka ibyo nkora tukumvikana kandi agenda aguze. Twahawe amahugurwa yo kuva mu bucuruzi bw’akajagari, umugore akamenya kwizigamira kandi agakora afite intumbero.”

Umufasha wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Romani Tesfaye, yashimye urwego aba bagore bagezeho mu byo bakora, abizeza ko hazabaho ubufatanye n’abagore bo mu gihugu cye.

Yagize ati “Natwe iwacu dufite abagore bakora imitako kandi bafite isoko rikomeye mu Bwongereza, kuba habaho ubufatanye birashoboka cyane, mwe mukaba mwajya muri Ethiopia mukabigisha nabo bakabigisha ibyo bakora.

Abagore b’iwacu barakora cyane kugira ngo aho bizagurishwa mu mahanga bizabe ari byiza cyane, twe ibyo dukora bashyiramo amabara y’ibendera ryacu na mwe rero mubabonye mugashyiramo amabara mukunda nta kabuza byagurwa.”

Imigongo ni umwihariko wo mu Gisaka, ubu ni mu karere ka Kirehe, ikaba ari imitako imaze kumenyekana cyane nk’umwihariko w’Abanyarwanda ndetse ubu abagore benshi bigishwa uburyo bwo kuyikora.

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE