Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Karongi: Umunyemari Mugambira yakatiwe gufungwa by’agateganyo   

  Yanditswe na DUSENGUMUREMYI VESTINE
 August 2016

 
 

Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyura mu karere ka Karongi rwakatiye umunyemari Aphrodis Mugambira nyiri Hotel Golf Eden Rock gufungwa iminsi mirongo itatu by’agateganyo.

Mugambira kurikiranyweho gushora abakobwa bamukorera mu buraya. Ubushinjacyaha buvuga ko bumushinja koshya no kuyobya abantu abashora mu busambanyi.

Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rubera mu muhezo kugira ngo abatangabuhamya bamushinja batazatotezwa, Mugambira ashyigikira iki cyifuzo, iyi ni nayo ngingo yagendeweho kugira ngo akatirwe gufungwa iminsi 30.

JPEG - 95.6 kb
Abakobwa bakoze muri Hotel Golf, ya Mugambira, bamushinja kubashora mu busambany

Aphrodis Mugambira yatawe muri yombi ku ya 4 Kanama 2016 nyuma y’amakuru yuko asaba abakobwa bamukorera muri Eden Rock Golf Hotel guherekeza abakiriya mu byumba ku ngufu, kubatoteza, kubatukira mu ruhame, no kubirukana mu buryo budafututse.

Ingingo ya 206 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko “Umuntu wese ushishikariza, woshya cyangwa uyobya undi muntu mukuru n’aho yaba yabyiyemereye ashaka kumushora mu buraya, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

 

Comments

 
 
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abaturage bo mu ntara y’Uburasirazuba barasabwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, batanga amakuru y’abahohotewe ku gihe, bakanirinda kuzimangatanya ibimenyetso. Ubu ni (...)

APR FC   irasabwa intsinzi    ku mukino wa Zanaco FC
APR FC irasabwa intsinzi ku mukino wa Zanaco FC

APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Ikipe ya APR FC irakina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total Caf Champions League (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.