Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Karongi: Umunyemari Mugambira uri kuburanira mu muhezo yahakanye ibyo aregwa   

  Yanditswe na DUSENGUMUREMYI VESTINE
 5 months ago

 
 

Aphrodis Mugambira nyiri Hotel Golf Eden Rock yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Bwishyura mu karere ka Karongi ngo aburanishwe ku cyaha cyo gushora abakobwa bamukorera mu buraya.

Mu ma saa tatu n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa 11 Kanama 2016, nibwo Mugambira, wambaye imyenda isanzwe yageze ku rukiko, yagaragara nk’utuje kandi wifitiye icyizere.

Uyu munsi ubushinjacyaha n’uregwa baraburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.Saa tatu na Mirongo itanu yasomewe icyaha ashinjwa cyo koshya no kuyobya abantu abashora mu busambanyi. Abajijwe icyo abivugaho, yabihakanye yivuye inyuma.

Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rubera mu muhezo kugira ngo abatangabuhamya bamushinja batazatotezwa, Mugambira ashyigikira iki cyifuzo, urubanza rutangira mu muhezo.

Mu rukiko, Mugambira afite abanyamategeko bamwunganira batatu. Urubanza ruzasomwa ejo ku wa Gatanu saa yine za mu gitondo.

Aphrodis Mugambira yatawe muri yombi ku ya 4 Kanama 2016 nyuma y’amakuru yuko asaba abakobwa bamukorera muri Eden Rock Golf Hotel guherekeza abakiriya mu byumba ku ngufu, kubatoteza, kubatukira mu ruhame, no kubirukana mu buryo budafututse.

Ingingo ya 206 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko “Umuntu wese ushishikariza, woshya cyangwa uyobya undi muntu mukuru n’aho yaba yabyiyemereye ashaka kumushora mu buraya, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.