2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Karongi: Ubworozi bwa ‘kareremba’ bwabaye igisubizo cy’amafi manini mu Kivu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-31 13:31:23

 
Share on:
 
Yasuwe:148
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Aborozi b’amafi mu kiyaga cya Kivu bavuga ko uburyo bushya bwo korora amafi buzwi ku izina rya kareremba, bwababereye igisubizo cy’amafi manini yari yarabuze.
Ikiyaga cya Kivu gikungahaye ku isambaza zifatiye runini abaturage, ariko abifuza amafi manini mu minsi ishize ntibashoboraga kuyabona mu kiyaga cya Kivu kuko atabamo, ari nayo mpamvu hatekerejwe uburyo bwo kororeramo amafi manini, buzwi ku izina rya kareremba.

JPEG - 281 kb
Ubworozi bwa kareremba bwafashije mu gukemura ikibazo cy’amafi manini yari yarabuze

Jerome Musomandera, ufite umushinga w’ubu bworozi bw’amafi buzwi ku izina rya kareremba, avuga ko bifashisha amasanduku yororerwamo amafi manini ataboneka mu kiyaga cya Kivu, mu gihe amafi yakuze agatanga umusaruro ushimishije w’amafi manini ubusanzwe ataba muri iki kiyaga.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, yagize ati “Ni uburyo bwo kororera mu kiyaga ariko wayafungiranye mu mutego kugira ngo adasandara mu kiyaga tukayagaburira, igihe cyagera tukayasarura. Ni umushinga mugari usaba gushora amafaranga atari make, yaba gushora mubyo kurya, mu kugura imbuto z’amafi …ariko ni ibintu byiza bishobora gufasha ubukora, abaturage n’igihugu muri rusange, ikaba bizinesi ikomeye muri rusange”.

Jerome Musomandera yongeraho ko bafite isoko rinini ndetse badashobora guhaza magingo aya, ari yo mpamvu bihatira gushyira imbaraga muri uyu mushinga, kugira ngo amafi yose akenewe ku isoko babashe kuyabona.

Yagize ati “Isoko rirahagije, ahubwo ikibazo ni uko amafi ari make, mbese nka buri munsi hafi ikamyo nk’ebyiri, eshatu enye zirinjira mu gihugu zizanye amafi ava mu bihugu bidukikije. Ibyo rero nta bwo bidushimisha turimo turashaka uko ayo mafi tuyorora akaba menshi tukagurisha akinjiza amadevise”.

Sibomana Jean Bosco, uyobora umushinga w’uburobyi mu mu karere ka Karongi, avuga ko kuba amafi manini atororokera neza mu kiyaga cya Kivu biterwa n’imiterere y’amazi y’iki kiyaga ubwacyo.

Ifi yororewe muri kareremba isarurwa ifite hagati y’inusu y’ikiro no kuzamura, abakora ubu bworozi bakaba bihatira kuzamura umusaruro kuko bafite isoko rinini batarabasha guhaza.
N’ubwo mu kiyaga cya Kivu nta mafi manini abamo, harimo ubundi bwoko bw’amafi bugera kuri 26, burimo n’isambaza ari nazo zororokeramo cyane kurusha ubundi bwoko bw’amafi.

DUSINGIZUMUREMYI VESTINE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE