Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Karongi: Ishuri ribanza rya Musongati rimaze imyaka 8 ryubakwa   

  Yanditswe na DUSINGIZUMUREMYI VESTINE
 March 2016

 
 

Ubuyobozi bw’ishuri ribanza rya Musongati riherereye mu mudugudu wa Musongati, akagali ka Rugobagoba, Umurenge wa Gashari mu karere ka Karongi, buvuga ko bubangamiwe bikomeye n’ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bimaze imyaka umunani byubakwa, magingo aya bikaba bitaruzura.

Ibyumba icyenda, imisarane 12 n’ibigega by’amazi bibiri nibyo byagombaga kubakwa kuri iri shuri ribanza, ariko kuva mu mwaka wa 2008 kugeza ubu ntibiruzura.

Habyarimana Pierre Celestin, Umuyobozi w’iryo shuri ribanza, avuga ko kuba ibyo byumba bituzura bibangamira imyigire ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye mu kigo.

Yagize ati:“Hari ibyumba birindwi bisakaye binakinze, ariko mu by’ukuri hagombaga kubakwa ibyumba icyenda, imisarane 12 n’ibigega by’amazi bibiri.Ibyo byumba birindwi abana bari kwigiramo birakinze gusa, isima yo hasi ikoze nabi, ibibaho (tableau noire) byubatse nabi ku buryo bikoreshwaho ingwa nyinshi.

JPEG - 105.9 kb
Aya mashuri amaze imyaka umunani yubakwa ariko ntaruzura (Foto Vestine D)

Ibindi bibaho bibiri ntibinuzuye, nta birahure biri mu madirishya, iyo imvura iguye ihagarika amasomo kuko amashahi yinjira mu ishuri, imisarane n’ibigega by’amazi ntibyakozwe”.

Uyu muyobozi w’ikigo asobanura ko rwiyemezamirimo wa mbere wahawe kubaka ibi bikorwa remezo yatangiye imirimo yo kubaka ishuri tariki 28 Ukwakira 2008, ariko mu mwaka wa 2011 agenda adasoje imirimo ye.

Mu mwaka wa 2014 hashyizweho rwiyemezamirimo wa kabiri, ahabwa amafaranga miliyoni 34 ngo asoze imirimo, ariko ngo yaje gusondeka ibyumba by’amashuri ndetse imisarane n’ibigega asiga atabyubatse.

Appolinaire Hitimana, umwe mu bubatse aya mashuri nk’umufundi, nawe yagaragaje ko nabo bambuwe amafaranga bakoreye, agasaba ko rwiyemezamirimo yabishyura.

Yagize ati:“Abubatse kuri aya mashuri badufitiye umwenda w’amafaranga asaga miliyoni ebyiri(2 595 200), imyaka umunani irashize, byaduteye ubukene.”

Munezero Eric, umuyobozi w’ubutegetsi n’abakozi mu karere ka Karongi, ubu akaba ariwe uhagarariye Umuyobozi w’akarere, avuga ko icyo kibazo bakizi kandi bari kugikurikirana.

Yagize ati:“Ishuri rya Musongati rimaze imyaka umunani ritaruzura aho rwiyemezamirimo wa mbere yarikoze akarita, dufata rwiyemezamirimo wa kabiri nawe dukorana amasezerano, atangira imirimo arayikora kukigereranyo cya 85% cy’imirimo yakoraga, aza kutugaragariza ko hari ikibazo cy’umuhanda ko imodoka zitashobora kugera aho inyubako yakorwaga .

Nyamara twe twajyagayo tukagerayo, tukamugaragariza ko n’ubwo imodoka zihagera mu buryo bugoranye ko nta kibazo cyakagombye gutuma atarangiza imirimo.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko rwiyemezamirimo yashyizemo amananiza bagasesa amasezerano, ubu gahunda ihari ikaba ari iyo kongera gushakisha abazarangiza ibyo bikorwa.

Ibi bikorwa ngo bizarangira binyuze mu nzira ebyiri:iyo gufata amafaranga miliyoni 10 ziri kuri konti zigahabwa umurenge ugakorana na ba rwiyemezamirimo bari hafi, cyangwa bakaba bakongera gutanga isoko.

 

Comments

 
 
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abagize urugaga rw’abikorera muri aka karere n’abacuruzi bakorera ku mupaka wa Rusizi ya mbere, kwicara hamwe bitarenze amezi 2 bakareba bimwe mu bicuruzwa (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari
Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari

Amakimbirane yo mu miryango mu karere ka Rusizi akenshi ashingira ku businzi bukabije bw’umwe mu bagize umuryango, aho hari aho usanga umugabo akorera amafaranga yose aho kuyacyura akayamarira mu (...)

Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83
Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83

Abaturage bo mu kagari ka Kiyanzi, umurenge wa Nyamugali, mu karere ka Kirehe bagorwaga no gukora ingendo ndende bajya kwivuza, ubu barishimira ko baruhutse, kuko biyujurije ivuriro ‘Poste de (...)

Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura
Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura

SSP Janvier Mutaganda, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma, avuga ko ubujura bwiganjemo ubw’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’amatungo, bwagaragaye cyane muri aka karere mu mwaka (...)

Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya
Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kirakangurira abahinzi b’ibigori gukoresha imbuto y’indobanure no gusimburanya ibihingwa mu murima hagamijwe kurwanya indwara y’ibigori yitwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.