Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Karongi:Inka 214 za Girinka zaburiwe irengero   

  Yanditswe na DUSINZIZUMUREMYI VESTINE
 July 2016

 
 

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi, buvuga ko muri gahunda ya Girinka, inka 214 zimaze kuburirwa irengero mu buryo budasobanutse.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Karongi, Mukashema Drocelle, avuga ko inka nyinshi ari izagurishijwe rwihishwa n’abari barazihawe.

Yagize ati “Mu Karere kose hamaze gutangwa inka zirenga ibihumbi bitanu (5589), muri zo inka 190 zagurishijwe rwihishwa ziburirwa irengero, inka 24 zaribwe nazo zirabura burundu.”

Uyu muyobozi yongeye kwihanangiriza abaturage bahabwa inka bakazigurisha, ndetse akenshi bakanabikora bataritura bagenzi babo, ariko ku ruhande rw’abaturage nabo barashinja inzego z’ibanze uburangare mu gucunga nabi inka za Girinka.

JPEG - 1.4 Mb
Hari bamwe mu baturage bahabwa inka bagahira bazigurisha (Foto archive)

Sikubwabo Andre, utuye mu murenge wa Gashali muri aka karere, avuga ko batiyumvisha uburyo igihugu gifite umutekano usesuye inka zibwa zikabura burundu, kugeza ubwo ubuyobozi buvuga ngo nta n’amakuru bufite ku ibura ryazo.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, uyu muturage yagize ati:“Abazihabwa baba bazwi, ni gute inka zibwa zikabura burundu kandi amarondo akorwa buri joro.”

Mujawamariya Clemence, utuye mu murenge wa Bwishyura, nawe avuga ko bibabaje kumva ngo umukene yabuze inka, kandi yari kumufasha kwikura mu bukene bwamugize imbata.

Ati”Birababaje kumva ko inka zatanzwe ku bakene zigenda zikabura burundu kandi ba nyirazo bazwi, hanakorwa amarondo.”

Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, yasabye ubuyobozi bw’Akarere gukora raporo irambuye igaragaza buri mwirondoro w’umuturage wabuze inka burundu, n’uburyo yayibuzemo kugira ngo bishakirwe umuti urambye, ndetse niba hari n’uwo bigaragara ko yayigurishije ahanwe hakurikije amabwiriza yagenwe.

 

Comments

 
 
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe

Ikibazo cy’imbwa zizerera zirya abantu mu karere ka Rusizi ngo ntigihangayikishije abaturage gusa, ahubwo gihangayikishije n’ubuyobozi, bukaba busaba abaturage kuba bihanganye igihe cy’imvura (...)

Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda
Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda

Depite Samuel Musabyimana, yasabye abaturage bo mu karere ka Karongi gukomeza gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kuko ari byo bizatuma igihugu gikomeza kwihuta mu iterambere, kikaba (...)

Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati
Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwemereye amabati abaturage batishoboye bagera ku 120, bashaka kuva mu manegeka, mu rwego rwo kubafasha gutura mu mudugudu. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko (...)

Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi
Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi

Umuhire Catherine, ni umukobwa w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, uvuga ko mu gihe cy’imyaka 2 amaze akora umwuga wo gucura ibyuma bikoreshwa muri feri z’imodoka, ubu (...)

Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.