Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Karongi:Imbuto Foundation yibukije urubyiruko kwirinda Sida n’inda zitateguwe   

  Yanditswe na DUSINGIZUMUREMYI VESTINE
 April 2016

 
 

Murangira Aline, umukozi mu muryango Imbuto Faundation yasabye urubyiruko rwo mu karere ka Karongi, kwipimisha agakoko gatera Sida bakamenya uko bahagaze no kwirinda gutwara inda z’imburagihe.

Yabisabye urubyiruko mu gutangiza ubukanguramaga bwiswe “Urukundo nyakuri ku rubyiruko” igikorwa cyabimburiwe no kwipimisha ku bushake agakoko gatera sida, cyabereye mu murenge wa Mubuga mu karere Karongi, cyateguwe na Imbuto Faundation n’Ikigo cy’urubyiruko gikorera mu karere ka Karongi.

Murangira yagaragaje ko kwirinda inda z’imburagihe bireba cyane urubyiruko, ariko ngo n’ababyeyi bakwiye kwibuka ko uruhare rwabo rukenewe.

Yagize ati:Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira urubyiruko kwirinda gutwara inda z’imburagihe no gukangurira urubyiruko rubana na Virusi itera Sida gufata imiti, n’abatarandura tukabakangurira kumenya uko bahagaze kandi bakirinda, dusaba ababyeyi nabo kudatezuka mu nshingano zabo”.

JPEG - 373.2 kb
Murangira Aline yasabye urubyiruko kwirinda inda zitateguwe na Sida (Foto Vestine D)

Mukashema Drocelle, ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Karongi, avuga ko gutwara inda z’imburagihe urubyiruko rugomba kubigira kirazira.

Ati:“Ni mwebwe Rwanda rw’ejo nimumenye kuvuga oya, haba abahungu cyangwa abakobwa, nimwe mbaraga z’igihugu mube imbuto zitoshye mwipimisha agakoko gatera sida, mwirinda murinda n’abandi.”

Uhagarariye ikigo cy’urubyiruko mu karere ka Karongi, Nyamurinda Protais, nawe asaba urubyiruko kwifata kugeza igihe bazarushingira.

Umutoni Alice, umwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Mubuga, avuga ko impanuro bahawe zigiye kuba umusingi w’iterambere ry’ejo habo hazaza.

Ubu bukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti “Twirinde turinde n’abandi”.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje
Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje

Ababyeyi barerera muri GS Ntura Protestant, ishuri riri mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, bafite impungenge z’uko abana babo bagiye gutangira amashuri, ibyumba by’amashuri bigiramo bishaje (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.