Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Karongi: Hatangiye urubanza rw’umunyeshuri ushinjwa gusuzugura ibendera   

  Yanditswe na DUSINGIZUMUREMYI VESTINE
 July 2016

 
 

Nsengiyumva Anastase, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu mu ishuri ryisumbuye IPESAR, riherereye mu kagari ka Kabirizi mu murenge wa Rubengera, mu karere ka karongi, yagejejwe imbere y’urukiko, aho akurikiranweho icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu.

Ku mugoraba wo kuwa kane tariki 7 Nyakanga 2016, nibwo urukiko rw’ibanze rwa Bwishyura rwaburanishije mu ruhame Nsengiyumva Anastase, ushinjwa gusuzugura ibendera ry’igihugu.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko tariki ya 18 Kamena 2016 hagati ya saa tanu na saa sita z’ijoro, uyu Nsengiyumva yafashe urwembe, akurira agaca imigozi iba ifashe ibendera ry’igihugu, akarihambira mu ishashi akajya kurijugunya mu mugezi wa Musogoro.

JPEG - 163.3 kb
Nsengiyumva arashinjwa gusuzugura ibendera ry’igihugu (Foto Vestine D)

Iri bendera ryo mu kigo cy’ishuri cya IPESAR uyu munyeshuri yigagamo, ngo yarisuzuguye biturutse ku makimbirane yagiranye n’umuzamu urinda icyo kigo, aho ngo yahoraga amubangamira amubuza gusohoka mu ijoro agiye kureba umupira y’igikombe cy’Uburayi(Euro 2016).

Nsengiyumva Anastase wari imbere y’umucamanza, yisobanuye avuga ko yasuzuguye iri bendera ry’igihugu nk’uburyo bwo guhemukira umuzamu urinda iki kigo cy’amashuri.Yemeye icyaha, anagisabira imbabazi.

Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200.

Uru rubanza ruzasomwa tariki ya 13 Nyakanga 2016 saa munani, ku murenge wa Rubengera mu ruhame, ari naho yaburaniye.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba

Abaturage bo muri Nyamugari mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bavuga ko bakusanyije amafaranga arenga miliyoni 6 ngo babone amazi meza, ariko ngo barayategereza baraheba. Igitekerezo cyo (...)

Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana
Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, arasaba abaturage batuye muri aka karere kwirinda gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana bato, ahubwo bakayikumira kugira ngo (...)

Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.