Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Karongi: Gitifu yakubise izakabwana umuturage amuziza gutura muri ‘nyakatsi’   

  Yanditswe na DUSINGIZUMUREMYI VESTINE
 June 2016

 
 

Ntibikwije Nason w’imyaka 39, ufite umugore n’abana babiri, atuye mu mudugudu wa Kabuye, akagali ka Rwungo,umurenge wa Rugabano akarere ka Karongi, yakubiswe bikomeye n’umukuru w’akagari azira ko inzu ye isakaje ibirere, ndetse ategekwa kuyivamo.

Ni nyuma y’uko Imvaho Nshya isuye uyu muturage igasanga aba mu nzu y’icyumba na Salon isakaje ibirere n’udutegura ku gihande kimwe ariko ngo iyo imvura iguye baranyagirwa.

Ntibikwije avuga ko Imvaho Nshya ikimara kumusura, tariki ya 24 Gicurasi, umuyobozi w’akagali yamusanze iwe ari kumwe n’abandi bayobozi,bakamutegeka kwisakamburira inzu ari nako akubitwa ubu akaba ntaho afite ho kuba.

Ati”Nakubiswe na Gitifu w’akagali ambwira ngo nyakatsi yageze muri kompiyuta ndi he? Yankubitaga inkoni, yansabye kurira ngasakambura inkoni zimaze kundembya naruriye ndasakambura, ndangije nabwo arongera arankubita ngo ninjye kubana na mama mu nzu y’icyumba kimwe na Salon ndabyanga mpitamo kuba muri icyo kirangarizwa, ariko malariya itumereye nabi.”

JPEG - 229.6 kb
Inzu ya Nason ayibamo idasakaye nyuma yo gutegekwa kuyisambura

Yongeraho ko atigeze ajya kwivuza ngo kuko nta n’ubwisungane agira ntiyabona ayo yivurisha, atunzwe no guca inshuro.

Bamwe mu baturanyi be nabo bavuga ko uyu muturage yarenganye ko yari akwiye kubakirwa aho gukubitwa, gusakamburirwa no gutegekwa kujya kubana na nyina kandi afite umugore n’abana.

Umuyobozi w’akagali ka Rwungo uyu muturage ashyira mu majwi ko ari we wamukubise Ndemwenande Jennette arabihakana.

Ati”Nta muturage uba muri nyakatsi ndetse nta n’umuturage wakubiswe.”



Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge bubivugaho ku murongo wa Telefone ntibyadukundiye.

Ariko mu nkuru iheruka,Umuyobozi w’umurenge wa Rugabano Mukama Hubert yari yavuze ko nyakatsi zaciwe mu Rwanda ariko ko hari igihe umuturage ashobora kureba abayobozi ku jisho akabaca mu rihumye akaba yakubakisha ibitemewe ariko ko bagiye kubikurikirana.

 

Comments

  • Anna June 2016

    Ntibyumvikana ukuntu umuntu akubitwa azira ubukene atiteye. None SE Ubu narwara malaliya ikamuviramo gupfa iyo ngirwa muyobozi niho izishima??


pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5

Hari hashize imyaka igera kuri 6 abahinzi b’icyayi bibumibye muri koperative y’abahinzi b’icyayi ba COTHEGA bagihinga mu mirenge ya Karambi na Cyato mu karere ka Nyamasheke, kitababyarira umusaruro (...)

Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.