Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Karongi:Gitifu arashinjwa kurema amatsinda ya baringa akaka inguzanyo mu izina ry’abaturage   

  Yanditswe na DUSINGiZUMUREMYI VESTINE
 May 2016

 
 

Abaturage bo mu mudugudu wa Kabuye, akagali ka Rwungo, umurenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, bavuga ko Gitifu w’akagali yabashyize mu matsinda ya baringa agafata inguzanyo ya VUP mu izina ryabo, none ubu banki zikaba zirimo kubishyuza ayo batahawe.

Umwe mu baturage bafite iki kibazo, yabwiye Imvaho Nshya ati:“Abaturage ni benshi bafite icyo kibazo, Gitifu w’akagali yandikaga ingo atazibwiye akazishyira mu matsinda ahabwa amafaranga ya VUP, ariko we ntagaragare muri iryo tsinda akareba umuntu yizeye bagakorana akaba ariwe uyafata, ku buryo yaguzemo imitungo irimo amashyamba, moto n’ibindi, twabimenye ari uko banki ije kutwishyuza.”

Uyu muturage kimwe na bagenzi be bavuga ko uyu muyobozi wafashe inguzanyo mu izina ryabo ubu yamaze kwimurirwa mu kandi kagari, ariko bagasaba inzego zibishoboye kubafasha kuva muri iki kibazo bemeza ko kibaremereye.

JPEG - 189.3 kb
Amafaranga yagujijwe mu izina ry’abaturage bo batabizi (Foto archive)

Mu baturage bishyuzwa na banki ngo harimo n’abatishoboye, nyamara ugasanga abafashe inguzanyo mu izina rye barafashe amafaranga menshi, ku buryo kubona ubwishyu bitazabashobokera.

Umwe muri bo ati:“Urugero ni umugabo umwe w’umukene utagira ubwiherero uba muri nyakatsi Sacco yaje kwishyuza amafaranga miliyoni kandi ataratunga n’ibihumbi 10, ntazi gusoma, kwandika no kubara.”

Uyu muyobozi abaturage bashyira mu majwi yabwiye Imvaho Nshya ko ibyo bamuvugaho byose ari ibinyoma, kuko we ngo nta matsinda ya baringa yigeze arema.

Ati:“Ni ukubeshya, iyo abaturage babonye umuyobozi atagihari bamuvugaho ibyo bashaka.”

Umuyobozi w’umurenge wa Rugabano Mukama Hubert, avuga ko icyo kibazo cy’abaturage ko kizwi.

Yagize ati:“Turakizi, hari bamwe bishoboye, abakozi bahembwa na Leta cyangwa abandi banyuranye bagiye bihisha inyuma y’amatsinda runaka, twagiye tubibona, abaturage bakagaragazwa nk’aho bafashe ayo mafaranga batarigeze bayafata abandi bakayafata batayemerewe.”

Uyu muyobozi w’umurenge akomeza avuga ko iki kibazo bagihagurukiye, ku buryo uwariye amafaranga ya banki mu izina ry’undi muturage azabiryozwa.

Ati:“Turi kubikurikirana uwo bizagaragaraho wese n’abo byagaragayeho bagomba guhanwa hakurikijwe amategeko ndetse n’urutonde rw’abo bantu twarangije kurushyikiriza akarere dufatanyije na Polisi, turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo amabwiriza ya VUP uko ateye yubahirizwe kandi he kugira umuntu wihisha inyuma y’amafaranga y’abatishoboye.”

Mu murenge wa Rugabano kuva gahunda ya VUP yatangira hatanzwe miliyoni 103, amaze kwishyurwa neza akaba ari miliyoni zirenga 70, mu gihe izindi miliyoni 29 hagishakishwa uko zishyuzwa kugira ngo zifashishwe mu kuguriza abandi.

 

Comments

  • rucogoza May 2016

    Uyu muyobozi niba ibyo akurikiranyweho aribyo nta ndangagaciro, zubuyobozi azahanwe byintangarugero.


 
 
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abaturage bo mu ntara y’Uburasirazuba barasabwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, batanga amakuru y’abahohotewe ku gihe, bakanirinda kuzimangatanya ibimenyetso. Ubu ni (...)

APR FC   irasabwa intsinzi    ku mukino wa Zanaco FC
APR FC irasabwa intsinzi ku mukino wa Zanaco FC

APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Ikipe ya APR FC irakina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total Caf Champions League (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.