Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Karongi: Barara bagenda ngo bagere aho bategera imodoka   

  Yanditswe na Dusengumuremyi Vestine
 March 2016

 
 

Abaturage bo mu murenge wa Mutuntu mu karere ka Karongi, bavuga ko bahejejwe mu bwigunge no kutagira imodoka itwara abagenzi, aho ngo ukeneye gutega imodoka mu masaha ya mu gitondo asabwa kurara agenda.

Umurenge wa Mutuntu ni umwe mu mirenge igize akarere ka Karongi, itageramo imodoka n’imwe itwara abagenzi.

Isantere ya Manje ni imwe mu zikomeye ibarizwa mu murenge wa Mutuntu, ibonekamo ubucuruzi, ibigo by’amashuri n’ivuriro, nyamara nta modoka itwara abantu ihagera.

JPEG - 57.8 kb
Kugera aho bategera birabagora (Foto: Internet)

Sibomana Jacques, umwe mu bacuruzi bo muri iyo santere, avuga ko basigaye inyuma mu iterambere kubera kutagira imodoka batega.

Yagize ati:“Kutagira imodoka (Tagisi cyangwa Bisi) itwara abagenzi bituma ukeneye gukora urugendo arara agenda kugira ngo abashe kugera aho ategera, kugira ngo ahave asubira aho yaturutse nabyo ni ukurara ugenda.Umuhanda wacu si mwiza cyane, ariko harimo na tagisi byadufasha ntidusigare inyuma mu iterambere”.

Uyu mucuruzi yongeyeho ko umuturage ushaka kugera ku karere ka Karongi ko akoresha moto y’ibihumbi 20, bikaba ari ibintu bemeza ko bibabangamiye cyane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu Ruzigana Emmanuel, nawe ahamya ko iki kibazo cyo kutagira imodoka kidindiza iterambere ry’umurenge ayoboye, agasaba ko bakorerwa ubuvugizi.

Yagize ati:“Kuba nta modoka itwara abagenzi igera muri iyi santere ya Manje bikomeje kubangamira iterambere ry’Umurenge.

Imodoka zivuye mu mujyi wa Karongi zigarukira ahitwa mu Gisovu mu murenge wa Twumba, iziturutse i Kigali zikagarukira mu murenge wa Nkomane wo mu karere ka Nyamagabe uhana imbibi n’uyu wa Mutuntu.Turasaba ubuvugizi bwo kubona imodoka itwara abagenzi.”

Aba baturage basaba ko n’iyo umurenge wose utashyirwamo imodoka, ariko nibura hagashyirwaho izigarukira muri iyi sanyere ya Manje.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka
Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma butangaza ko kuva gahunda ya Girinka munyarwanda yatangira mu mwaka wa 2006, kugeza ubu inka zimaze korozwa imiryango itishoboye muri aka karere zimaze kurenga 6928. (...)

Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa
Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa

Abaturage bakora mirimo yo gutunganya imihanda no gucukura imirwanyasuri muri gahunda ya VUP mu murenge wa Kinihira ho mu karere ka Ruhango, baravuga ko bamaze igihe kigera ku mezi ane (...)

Umugabo w’i Nyamasheke afungiwe kurya umugore we umunwa akawumira
Umugabo w’i Nyamasheke afungiwe kurya umugore we umunwa akawumira

Ntambabazi Emmanuel w’imyaka 57, wo mu kagari ka Kagarama, umurenge wa Karambi, mu karere ka Nyamasheke, akurikiranweho guhohotera umugore we Nyiranzabahimana Espérance w’imyaka 30, akamurya (...)

Nyamasheke:  Ikamyo y’Abashinwa yagonze veterineri w’umurenge arapfa
Nyamasheke: Ikamyo y’Abashinwa yagonze veterineri w’umurenge arapfa

Imodoka y’Abashinwa bakora umuhanda wa Nyamasheke-Karongi yari itwawe n’umushoferi witwa Nizeyimana Fabien w’imyaka 45 yagonze moto yari itwaye Veterineri w’ umurenge wa Karambi, Tuyizere Pontien, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.