Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Karongi:Abatuye i Mutuntu bategereje bisi bijejwe amaso ahera mu kirere   

  Yanditswe na DUSINGIZUMUREMYI VESTINE
 4 months ago

 
 

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mutuntu mu karere ka Karongi, barasaba ubuyobozi bwabo kubafasha kubona imodoka ziborohereza mu ngendo, by’umwihariko bisi bemerewe na n’ubu bagitegereje.

Aba baturage bavuga ko batagira imodoka n’imwe itwara abagenzi, ndetse na bisi bemerewe ngo barayitegereje amaso ahera mu kirere.

Iyo bakeneye kujya ku biro by’Akarere kabo ubu ngo bibasaba gutega moto, bakishyura amafaranga atari munsi y’ibihumbi 20.

By’umwihariko mu isantere ya Manje, isantere y’ubucuruzi ikomeye ibarizwa mu murenge wa Mutuntu, ibonekamo ubucuruzi, ibigo by’amashuri, ivuriro…ariko ntihagera imodoka itwara abagenzi.

JPEG - 91.4 kb
Bisi zoroshya ingendo mu cyaro (Foto Dusingizumuremyi V)

Sibomana Vadaste, umwe mu bacuruzi bo muri iyo santere, avuga ko kutagira imodoka (tagisi cyangwa bisi) itwara abagenzi bituma ukeneye gukora urugendo arara agenda kugira ngo abashe kugera aho ategera.

Yagize ati “Umuturage ushaka kugera ku karere ka Karongi akoresha moto y’ibihumbi 20, bisi ubuyobozi bwatwemereye amaso yaheze mu kirere.

Kuba nta modoka itwara abagenzi igera mu isantere ya Manje bikomeje kubangamira iterambere ryacu, imodoka zivuye mu mujyi wa Karongi zigarukira ahitwa mu Gisovu mu murenge wa Twumba, iziturutse i Kigali zikagarukira mu murenge wa Nkomane wo mu Karere ka Nyamagabe, turasaba ubuvugizi bwo kubona imodoka itwara abagenzi.”

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Ndayisaba Francois avuga ko hakomeje gukorwa ubuvugizi kugira ngo bisi abaturage bemerewe iboneke.

Yagize ati “Twakoze ubuvugizi, intumwa za rubanda nabo badukoreye ubuvugizi, kuko bisi iraza ikagarukira ku ruganda rw’icyayi rwa Gisovu, ariko ntigere i Manje, twakoze ubuvugizi ndumva biri mu nzira, icyo dukora turongera kwibutsa”.

Iki kibazo cyo kutagira imodoka n’imwe itwara abagenzi abaturage bagishyira mu bikomeje gutuma iterambere ryabo ritihuta nk’uko babyifuza.

 

Comments

 
 
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta
Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta

Hategekimana Jean Pierre, w’imyaka 40, afungiwe kuri sitasiyo ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke akurikiranweho kwigabiza ishyamba rya Leta riri mu mudugudu wa Kacyiru, mu kagari ka Ntendezi, (...)

Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi
Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi

Binyuze mu buryo bw’umuganda, urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma rwasaniye inzu, runubakira ubwiherero ndetse n’akarima k’igikoni abana b’imfubyi babiri. (...)

Abasaga 300 bahawe akazi ko kubaka imihanda Perezida Kagame yemereye Abanyagakenke
Abasaga 300 bahawe akazi ko kubaka imihanda Perezida Kagame yemereye Abanyagakenke

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko ibikorwa byo kubaka imihanda Perezida wa Repubulika yemereye abaturage byatangiye, ndetse ko abaturage basaga 300 babonye akazi. Iyi mihanda Perezida (...)

Ngororero:Abahinzi bakeneye inganda zitunganya umusaruro w’urutoki
Ngororero:Abahinzi bakeneye inganda zitunganya umusaruro w’urutoki

Abahinzi bo mu Karere ka Ngororero bavuga ko kutagira inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku rutoki ndetse no ku bindi bihingwa, bituma umusaruro wabo utababyarira umusaruro ukwiye. Mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.