2017-07-23 11:30:24 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Karongi:Abaturage b’i Mataba bakusanyije miliyoni 15 biyubakira ibiro by’akagari

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-07 11:25:11

 
Share on:
 
Yasuwe:52
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, barishimira ko babashije kwishakamo ibisubizo, bakiyubakira ibiro by’akagari bizabatwara amafaranga miliyoni zisaga 15.

Aba baturage bahamya ko bashingiye ku nzu bakoreragamo itajyanye n’igihe, bahisemo kwiyubakira ibiro by’agakari bishya, aho buri muturage yatangaga umusanzu hakurikije ubushobozi afite.

Mukasibomana Donatha, umwe muri abo baturage, avuga ko uruhare rwe mu kubaka iyo nyubako y’ako kagali ari amafaranga 1000, kandi ngo atewe ishema cyane no kuba ubuyobozi bwe azajya abusanga bukorera ahantu hiyubashye.

Yagize ati “Kuba twarubatse akagari kacu twumva ari ishema ryacu nk’abaturage, mbere akagari kakoreraga mu nzu kakodeshaga tukumva birabangamye kuko hari hato, kuba aka kagari hariho umusanzu wanjye numva nishimye cyane, kuba dufite akagari kacu twiyubakiye biratunezeza”.

JPEG - 366.8 kb
Inyubako y’akagari ka Mataba yubatswe n’amafaranga abaturage bishatsemo

Sugira Samuel, na we avuga ko kwiyubakira akagari ari ishema ryabo ndetse bikaba ikimenyetso kigaragaza ko umuco wo kwigira no kwihesha agaciro wabacengeye.

Yagize ati “Ni nkaho kuzuye, njye natanze amafaranga ibihumbi 10, buri wese yatangaga umusanzu hakurikijwe ubushobozi afite, gusa nta we utaragize icyo atanga, inyubako y’akagari ni iyacu buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we, agomba kukabungabunga.”

Habumugisha Eduard, umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’akagari ka Mataba, avuga ko abaturage biyegeranyije bagakora inama y’ukuntu bava mu nzu bakodesha idasobanutse, bariyegeranya batanga amafaranga bubaka ibiro by’akagari bimeze neza.

Yagize ati “Abaturage batanze imisanzu yabo bakurikije ubushobozi bwabo, hari abatanze 1000, 5000 na 10000, akarere ko kaduhaye ikibanza n’amabati, turateganya kugataha bidukundiye mu kwezi kwa munani uyu mwaka, kuko turimo gukora imirimo ya nyuma yo gusiga amarangi”.

Iyi nyubako y’Akagari ka Mataba yatangiye kubakwa mu mpeza za 2015-2016, niyuzura ubuyobozi bukazava mu yindi nyubako bakoreragamo bakodesha amafaranga ibihumbi 10 buri kwezi. Akagari kose gafite abaturage basaga gato 3940.
DUSINGIZUMUREMYI VESTINE

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE