Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Karongi: Abarimu n’abaganga babangamiwe no gufatanya akazi kabo no kurara irondo   

  Yanditswe na DUSINGIZUMUREMYI VESTINE
 5 months ago

 
 

Abarimu n’abaganga bakorera mu kagari ka Birambo umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, baravuga ko bahangayikishijwe no gufatanya akazi kabo ka buri munsi no kurara irondo, dore ko ngo hanashyizweho ibihano bikarishye ku wasibye irondo.

Abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu bigo biri mu kagari ka Birambo n’abaganga bo ku kigo nderabuzima cya Birambo, baravuga ko kurara irondo bitaborohera kandi bazindukira mu mirimo itandukanye.

Bamwe mu barimu baganiye n’Imvaho Nshya, bavuze ko umurezi atari akwiye kurara irondo kandi aba ari buzinduke yigisha abana.

JPEG - 120.3 kb
Abarimu bagaragaje ko akazi kabo katabemerera kurara irondo (Foto interineti)

Umwe muri bo yagize ati “Ubusanzwe umwari akora amasaha icyenda ku munsi ashobora no kurenga kubera kurara ategura amasomo anashaka imfashanyigisho, hakiyongera no kurara irondo, bikatugiraho ingaruka z’uko umwarimu waraye irondo ashobora gusinzirira mu bana, akigishanya intege nke kubera umubiri wananiwe.”

Uyu mwarimu kimwe na bagenzi be bakomeza bavuga ko umukozi utaraye irondo acibwa amande y’amafaranga ibihumbi bitanu, yatinda kuyatanga agafungwa, kandi batanga ingero z’abo byabayeho.

Undi mwarimu nawe yagize ati “Turahohoterwa, kurara irondo batitaye ku cyo uri cyo n’ikibazo! ubu dufite abarezi bari hafi kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nabo bategekwa kurara irondo, barisiba bagatanga amafaranga y’amande.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashali Karasanyi Nicolas, avuga ko abakozi ba Leta barara irondo kubera ubujura bukabije bwagaragaraga mu kagari ka Birambo.

Yagize ati “Twese n’abakozi b’umurenge irondo turarirara, muri Birambo hagaragaraga ubujura bukabije dufata ingamba ko buri wese yarara irondo n’abarimu barimo, nyuma twakoze inama twemeza ko bajya batanga amafaranga ibihumbi bibiri (2000) ubu nta kibazo.”

Kurara irondo ku bakozi ba Leta byatangiye mu mpera z’ukwezi kwa Karindwi 2016, umukozi wese wa Leta utaha cyangwa ukorera mu kagari ka Birambo kugeza ubu ngo arara irondo yasiba agacibwa amande, cyangwa agahabwa ibindi bihano birimo no gufungwa.

Abakozi bavuga babangamiwe no kurara irondo ni abakora muri ESA Birambo, ES.Urumuli, GS St Joseph Birambo, G.S St Rene n’amashuri abanza, hakiyongeraho n’abakozi bo ku kigo nderabuzima cya Birambo.

 

Comments

 
 
Abasukura ibiro by’intara y’Uburasirazuba barasaba ubuyobozi kubishyuriza rwiyemezamirimo
Abasukura ibiro by’intara y’Uburasirazuba barasaba ubuyobozi kubishyuriza rwiyemezamirimo

Abakozi bakora isuku mu nyubako y’ibiro by’Intara y’Uburasirazuba ikoreramo n’akarere ka Rwamagana, barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi rwiyemezamirimo ubakoresha akabishyura, kuko ngo bamaze (...)

Rusizi:Ba Agoronome bamaze amezi 7 bategereje moto z’akazi
Rusizi:Ba Agoronome bamaze amezi 7 bategereje moto z’akazi

Bamwe mu bagoronome n’abaveterineri bo mu karere ka Rusizi baravuga ko hari byinshi bikomeje kudindira muri serivisi baha abaturage bitewe nuko batabasha kubageraho, kuko moto batumije zimaze (...)

Burera:Ubuyobozi bwihanangirije ababyuka banywa inzoga  ngo zibatera imbaraga
Burera:Ubuyobozi bwihanangirije ababyuka banywa inzoga ngo zibatera imbaraga

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burasaba abaturage gucika ku muco wo kubyukira ku ntango y’inzoga n’ibigage, ahubwo bakimakaza umuco wo kubyukira k’umurimo, biteza imbere. Ubu butumwa bwatanzwe mu (...)

Rusizi: Ababyeyi barinubira abakobwa babo
Rusizi: Ababyeyi barinubira abakobwa babo "babaturaho" abuzukuru babyaye batiteguye

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi, baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’abana babo bata amashuri kubera inda zitateguwe ntibanavuge abazibatera, ugasanga barateza (...)

Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga
Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga

Umuganda ngarukakwezi ku rwego rw’Akarere ka Muhanga, wabereye hafi y’ishuri ry’abafite ubumuga, uhuzwa no gutaha ku mugaragaro ibyumba 6 yabo, byatwaye miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Senateri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.