2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kamonyi: Abaturage bo mu mirenge 5 bagiye kwegerezwa amazi meza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-23 07:27:46

 
Share on:
 
Yasuwe:12
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’intara y’Amajyepfo, bwemeje ko abaturage bo mu mirenge 5 yo mu Karere ka Kamonyi, ikora ku ruzi rwa Nyabarongo igiye kwegerezwa amazi meza, muri gahunda yo gukemura ikibazo cy’amazi ku buryo burambye.

JPEG - 360.7 kb
Umwe mu baturage asobanurira Guverineri Mureshyankwano ikibazo cy’amazi bafite (Foto Muhizi E)

Mu nama yahuje inzego zitandukanye mu ntara y’Amajyepfo n’uturere twa Muhanga na Kamonyi, ndetse n’ikigo gishinzwe isuku n’isukura (WASAC), abayitabiriye bemeranyije ko imirenge ikora ku ruzi rwa Nyabarongo igiye guhabwa amazi meza.

Abaturage bo muri iyi mirenge 5 bavuga ko bakoreshaga urugendo rurerure bajya kuvoma amazi kandi nayo mabi, bakaba bashimira cyane ubuyobozi ku bw’uyu mushinga wo kubegereza amazi meza.

Akarere ka Kamonyi kavuga ko hari amafaranga kateganyije mu ngengo y’imari yako azifashishwa mu kwegereza abaturage amazi meza, mu rwego rwo gukemura ku buryo burambye ikibazo cy’amazi.

Tuyizere Thadée, Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Kamonyi, avuga ko mu myaka yashize nta mafaranga bari bafite ahagije yo gukemuza iki kibazo cy’amazi, ariko ngo kuri ubu bakoze inyigo bateganya amafaranga yo guha abaturage amazi meza.

Umuyobozi wungirije ushinzwe gahunda yo kwegereza abaturage amazi mu cyaro muri WASAC, Umuhumuza Gisèle, avuga ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi gukora inyigo ku buryo nyuma y’ibyumweru bibiri hari bamwe muri aba baturage bazaba bamaze kubona amazi meza.

Yagize ati “Tugiye kureba uko imiyoboro y’amazi yasanwa kuko hari itagikora, tunarebe abavoma kure abe ari bo duheraho tubegereza amazi meza kuko aho twatangije iyi gahunda nko mu murenge wa Mageragere abaturage bavoma amazi meza.”

Guverineri w’intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose, yasobanuye ko iki kibazo kigomba kwitonderwa kugira ngo ibikorwaremezo bitajyanwa mu manegeka kandi abahatuye hari gahunda yo kubimura bagatuzwa mu midugudu.

Yagize ati “Abazahabwa amazi ni abaturage batuye ahantu heza hatari mu manegeka kuko nta bwo twatanga amazi nyuma ngo twongere twimure abaturage twayahaye, gutuza abaturage batuye nabi ni byo bigomba kubanza ariko tukabibangikanya no guha amazi abatari mu manegeka.”

Miliyoni zirenga 700 z’amafaranga y’u Rwwanda ni zo akarere ka Kamonyi kateganyije mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017-2018, azifashishwa mu kwegereza abaturage amazi meza.

Muri iyi nama kandi hanagaragajwe ko hari n’indi mirenge yo mu karere ka Muhanga na Ruhango ituriye uruzi rwa Nyabarongo nayo ikeneye kugezwamo amazi meza.

MUHIZI ELISÉE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE