Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Kagame yibukije inyungu zo kubungabunga ibidukikije   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 5 months ago

 
 

Mu muhango wo kwita izina ingagi ku nshuro ya 12, wabereye mu karere ka Musanze Umurenge wa Kinigi, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yasabye abaturage kwita no kubungabunga ibidukikije, kuko na bo ibyiza byo kubibungabunga bigomba kubageraho.

Abaturage nabo bashimangira ko bamaze kugera kuri byinshi bakesha Pariki y’Ibirunga, bityo kutita ku bidukikije ari ukudindiza iterambere.

Perezida Kagame wayoboye uyu muhango ubaye ku nshuro ya cumin a kabiri (12), yagize ati “Mufate neza ibidukikije mwita ku mashyamba n’izi ngagi kugira ngo ba mukererugendo bazisure baze kuzita amazina kubera ko zibayeho neza, ndetse n’ibivamo ntibibarenge ngo bijye ahandi, kuko bigenda byiyongera na mwe ni ko mubona inyungu nyinshi zigenda ziyongera zikabageraho.”

Yakomeje avuga ko kwita ku bidukikije ari inshingano ya buri Munyarwanda harimo n’urubyiruko, kuko na we agomba kubigiramo inyungu abigizemo uruhare nka bimwe mu bikorwa bimuteza imbere.

Muhashyi Isaac wo muri Kinigi, yagize ati “Nyuma yo kumva impanuro ya Perezida wa Repubulika tugiye gukaza umurego mu kurinda iyi pariki, nshingiye ko ubu dufite amashuri meza n’amavuriro hafi yacu, mbese ni ikigega cyacu ntawagitwika.”

Umukuru w’Igihugu yanasabye ko Umuhango wo Kwita Izina utarangirira ku ngagi gusa ahubwo n’abana b’Intare bazajya bitwa amazina.

 

Comments

 
 
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri

Abanyeshuri 1080 bahawe impamyabushobozi z’icyiciro cya 2 n’icya gatatu(masters) mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, basabwe guharanira guteza imbere gahunda yo kwihangira umurimo, hagamijwe (...)

Barasaba Akarere ka Nyanza  kubishyuriza asaga miliyoni bambuwe na Rwiyemezamirimo
Barasaba Akarere ka Nyanza kubishyuriza asaga miliyoni bambuwe na Rwiyemezamirimo

Abaturage bo mu karere ka Nyanza bahawe akazi mu bikorwa byo kubaka isoko ry’amatungo, ibagiro n’ubwiherero mu isoko rya Rurangazi riherereye mu mu murenge wa Nyagisozi, barasaba ubuyobozi (...)

Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga
Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga

Mu gihe cy’icyumweru kimwe inzu zigera kuri 25 mu tugari tubiri tw’umurenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu yibasiriwe bikomeye n’imvura ivanze n’umuyaga, yagurukanye ibisenge byazo. Abafite inzu (...)

Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana
Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana

Mu gihe hatangizwaga gahunda y’icyumweru cyahariwe Girinka Munyarwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Guverineri Musabyimana Jean Claude, yihanangirije bamwe mu bayobozi bagira uruhare mu kudindiza iyi (...)

Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama
Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe baravuga ko babangamiwe n’abajura babiba mu ngo ibyiganjemo imyaka n’amatungo, no mu mirima, bagatanguranwa gusarura imyaka (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.