Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Imvugo ‘Tubaheruka tubatora’ igiye kuba amateka-Mukandasira   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 June 2016

 
 

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Mukandasira Caritsa arizeza ko abadepite bazajya basura uturere tugize iyo ntara kenshi gashoboka bakaganira n’abaturage , bafasha gukemura ibibazo no gukora ubuvugizi bityo ya mvugo ngo “Tubaheruka tubatora’’ yari yarabaye akarande mu baturage, ikaba igiye kuba amateka.

Ni nyuma y’iminsi igera kuri ine intumwa za rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite ziri mu turere twose tw’Intara y’Uburengerazuba uko ari turindwi.

Umwe mu badepite basuye Akarere ka Nyamasheke, Depite Mutesi Anita yatangaje ko intego yabo kwari ukumenya uko abaturage babayeho mu by’ukuri, ibibazo bafite bikomeye bikeneye ubuvugizi, uko bitabira gahunda za Leta n’uko bazigezwaho, aho bageze isuku, gushyira abana mu mashuri n’imirire iboneye, no kumenya ibibazo byabo.

JPEG - 180 kb
Aba ni Depite Kabasinga Chantal na Niyonsenga Théodomir iburyo mu kagari ka Banda-Rangiro mu karere ka Nyamasheke

Guverineri Mukandasira yavuze ko yakurikiraniye hafi izo ngendo z’abadepite, agasanga zisigiye byinshi byiza Intara ayobora. Ibibazo basanze bikaba bigiye gukurikiranwa bigakemurwa, ndetse ngo aho basanze abayobozi barenganya abaturage, abo bayobozi bagiye gukurikiranwa bakabihanirwa.

Ati “Mu by’ukuri abaturage bacu barishimye cyane, kuko icya mbere ya mvugo ngo “Tubaheruka tubatora’’ ihise itangira kuba amateka kuko bageze mu byaro bya kure hashoboka, abaturage barababona baraganira birambuye, ikindi ni uko hari nk’igihe haba hari ikibazo tutakizi ariko byose barabicukumbuye, bagiye kudushyikiriza raporo natwe dutangire kubikemura dufatanyije n’inzego zose bireba”.

Avuga ko ibibazo byagaragaye cyane mu turere hafi ya twose tw’iyi ntara, harimo icy’ingurane ziba zigomba guhabwa abaturage ariko ntizibagerereho igihe, icya bamwe mu bayobozi bahemukira abaturage nk’uko byagaragaye muri Karongi, hakaba no muri Nyamasheke aho bamwe muri ba ‘’Mudugudu’’ bonona gahunda ya girinka.

Hari kandi ikibazo cy’ibikorwa remezo bidahagije bikidindiza iterambere ry’abaturage, amakimbirane yo mu ngo n’ashingiye ku masambu n’ibindi.

Ati’’ Iki cy’ingurane zitinda cyo mu nama twagiranye na Minisitiri w’Intebe i Kigali yari yagihaye umurongo kigomba gukemukiramo, ko kigomba kwitabwaho cyane, na MINALOC idusaba kubikorera raporo bikabona uko bikurikiranwa, kandi byose tuzabikemura, kuko umuturage ni we ugomba kuba ishingiro ry’ibyo dukora byose, tukamuha agaciro akwiye’’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamari Aimé Fabien, na we yatangarije Imvaho Nshya ko ibibazo byagaragajwe byose muri aka karere bigiye guhagurukirwa, hakaba n’ibyari bisanzwe byaratangiye gushakirwa umuti, cyane cyane nk’ibi by’imihanda, amazi n’amashanyarazi, agasaba abaturage gukomeza kugaragaza ibibazo bafite bigashakirwa umuti ukwiye.

 

Comments

 
 
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.