Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Igisasu cyaturikanye abana cyicamo umwe abandi barakomereka   

  Yanditswe na RNP
 5 months ago

 
 

Abana bane bashakaga ibyuma bishaje byo kugurisha mu kagari ka Butare, ho murenge wa Kigoma, mu karere ka Nyanza, batoraguye gerenade, hanyuma barayikinisha bayitiranya n’icyuma gisanzwe, kugeza ibaturikanye, maze yica umwe muri bo, abandi basigaye barakomereka ku itariki 24 Nzeri, ahagana saa tanu n’igice zo ku manywa.

Ibi byatumye Polisi y’u Rwanda yibutsa abaturarwanda ko ibikorwa byo gushaka ibyuma bishaje byo kugurisha bikwiriye gukorwa n’abantu bakuru.

Irakangurira kandi ababyeyi gukurikirana abana babo mu rwego rwo kubarinda gukinisha ibisasu babyitiranya n’ibyuma bisanzwe.

Polisi y’u Rwanda irasaba abacuruzi kudakoresha abana muri iyo mirimo yo gushaka ibyuma bishaje, ikaba ndetse inibutsa ko gukoresha umwana imirimo ivunanye bihanwa n’amategeko mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André yavuze ko batatu muri abo bana ari ab’uwitwa Faustin Kamanzi, uyu akaba na we yarakomerekejwe n’iyo gerenade, naho umwana wa kane akaba yitwa Chris Igiraneza.

Asobanura uko byagenze, CIP Hakizimana yagize ati:" Ubwo abo bana barimo bashaka ibyuma bishaje byo kugurisha, batoraguye gerenade, barayikinisha bibwira ko ari icyuma gisanzwe kugeza ibaturikanye, maze ihitana umwe muri bo witwa Olivier Niyomugisha wari ufite imyaka 12 y’amavuko, ndetse ikomeretsa Fulgence Niyigena wari ufite imyaka 10 y’amavuko, Kevin Iradukunda wari ufite imyaka 8 y’amavuko na Igiraneza wari ufite imyaka ine y’amavuko."

Yongeyeho ko usibye Niyomugisha wahitanywe na yo, abandi bane; barimo se wa batatu muri abo bana; bari koroherwa.

Ubusanzwe, ahantu higeze kuba ibigo bya gisirikare n’ahabereye imirwano ni ho hakunze kugaragara ibisasu.

Mu butumwa bwe, CIP Hakizimana yagize ati:"Gushaka ibyuma bigomba gukorwa n’umuntu mukuru kuko we ashobora kugira amakenga ku buryo yirinda gukora ku kintu akeka ko ari igisasu. Nta mwana ukwiriye gushorwa muri iyo mirimo kubera ko afite ugushishoza guke."

Yibukije ko umuntu utanze igisasu cyangwa utanze amakuru ahari igisasu ku bushake adakurikiranwa n’amategeko, hanyuma asaba buri wese kudakora ku kintu cyose akeka ko ari igisasu, ahubwo agahita abimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo zikihavane.

 

Comments

 
 
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri

Abanyeshuri 1080 bahawe impamyabushobozi z’icyiciro cya 2 n’icya gatatu(masters) mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, basabwe guharanira guteza imbere gahunda yo kwihangira umurimo, hagamijwe (...)

Barasaba Akarere ka Nyanza  kubishyuriza asaga miliyoni bambuwe na Rwiyemezamirimo
Barasaba Akarere ka Nyanza kubishyuriza asaga miliyoni bambuwe na Rwiyemezamirimo

Abaturage bo mu karere ka Nyanza bahawe akazi mu bikorwa byo kubaka isoko ry’amatungo, ibagiro n’ubwiherero mu isoko rya Rurangazi riherereye mu mu murenge wa Nyagisozi, barasaba ubuyobozi (...)

Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga
Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga

Mu gihe cy’icyumweru kimwe inzu zigera kuri 25 mu tugari tubiri tw’umurenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu yibasiriwe bikomeye n’imvura ivanze n’umuyaga, yagurukanye ibisenge byazo. Abafite inzu (...)

Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana
Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana

Mu gihe hatangizwaga gahunda y’icyumweru cyahariwe Girinka Munyarwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Guverineri Musabyimana Jean Claude, yihanangirije bamwe mu bayobozi bagira uruhare mu kudindiza iyi (...)

Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama
Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe baravuga ko babangamiwe n’abajura babiba mu ngo ibyiganjemo imyaka n’amatungo, no mu mirima, bagatanguranwa gusarura imyaka (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.