Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Ibuka iratabariza impfubyi za Jenoside zitagira aho zirambika umusaya   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 April 2016

 
 

Ubuyobozi bwa Ibuka mu Murenge wa Muganza, mu karere ka Rusizi buratabariza abana 8 b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi batagira aho barambika umusaya, bakaba barara aho bwije bageze kuko imiryango yabo yashize n’iwabo hakaba harabaye amatongo.

Nk’uko bivugwa na Nzigiyimana Michel, bakaba nta nzu n’imwe bigeze bubakirwa. Aganira n’Imvaho Nshya, umuyobozi wa Ibuka muri uyu murenge, yavuze ko batangiye inzira yo gutabariza aba bana baba mu tugari twa Cyarukara na Shara, kuko babona bari mu buzima bubabaje, kandi ukaba utavuga ngo urababariza hano kuko barara aho bwije bageze.

Yagize ati “Ibuka mu Murenge wa Muganza turatabariza abana 8 b’imfubyi za Jenoside, barimo abasore 7 n’umukobwa umwe, bose bo mu miryango 7 inyuranye. Imiryango yarazimye burundu n’iwabo hasigara ari amatongo.

JPEG - 393 kb
Nzigiyimana Michel (wa mbere i bumoso) yavuze ko imibereho ya bariya bana ihangayikishije Ibuka (Foto Bahuwiyonhera S)

Muri aba 2 barakiga, abandi 6 ntibigeze biga, ntiwanavuga ko ari abahinzi kuko badatuje nibura ngo bahinge, nta n’akandi kazi kazwi bagira, tukaba tutagisinzira kubera ubuzima bwabo buhangayikishije, kuko barara mu baturanyi hirya no hino, natwe kumenya imibereho yabo bikatubera ibibazo, batugiriye neza bakabaheraho bababonera aho barara byaturuhura imitima.”

Avuga ko uretse aba bana 8 batagira n’icyumba barambikamo umusaya, ngo hari abandi barokotse Jenoside 2 na bo bateye impungenge cyane barimo umugore w’imyaka 40 ufite n’abana, n’umusaza wundi baturanye na bo batagira aho barara.
Nzigiyimana avuga kandi ko hari izindi nzu 24 zifite amabati yashwanyaguritse cyane, ba nyirayo bakaba iyo imvura iguye byanze bikunze banyagirwa.

Yagize ati “Twatakambiye Akarere, turongeye turagatakambiye, kadufashe aba bana bareke guteragirana kuko natwe bitugora kumenya imibereho yabo, aba bandi na bo harebwe uko babona aho barara batuje kuko turahangayitse cyane.”

Ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo mu murenge wa Bugarama, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harelimana Frédéric, yijeje abafite ibibazo bikomeye byo kutagira aho baba ko bagiye kwitabwaho, ubuyobozi bwa Ibuka bukifuza ko haherwa kuri aba bana.

 

Comments

 
 
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko mu mezi make ari imbere inkoko 18.000 zigiye guhabwa urubyiruko rwibumbiye mu makoperative. Ni umushinga munini kandi urambye uzarukura mu bukene (...)

Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.