Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

I Nyamasheke hadutse abajura babagira amatungo mu biraro   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 5 months ago

 
 

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Cyato,mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko ikibazo cy’ubujura bw’inka n’ingurube kimaze gufata indi ntera, aho abajura baza zimwe bagasiga bazishe bagatwara ibice bimwe byazo izindi nyama bakazisiga.

Aba baturage basaba ubuyobozi bwabo gufatira ingamba iki kibazo kuko kimaze gutuma bamwe bahagarika ubworozi kubera gutinya kwibwa.

Batanga urugero kuri Nyandwi Ezéchiel wo mu kagari ka Bisumo muri uyu murenge, uherutse kubyuka agiye kuyiha ubwatsi, yajya kureba inka ye agasanga baraye bayishe bayibaze, batwaye ukuboko kwayo izindi nyama bazisiga aho mu kiraro.

Abaturage bavuga ko ibyo byabaye hashize indi minsi bibye indi nka muri uyu murenge, bakavuga n’ingurube zitari munsi y’enye zimaze kwibwa, harimo 2 z’umuyobozi w’ishuri ribanza, n’indi y’umukuru w’umudugudu.

Kubera ubu bujura abaturage bavuga ko bararana ubwoba bw’amatungo yabo, ndetse bamwe bakaba bashobora no kuyasubiza mu nzu bararamo kubera ubu bujura.

JPEG - 404.6 kb
Aboroye amatungo basabwe kuyabungabungira umutekano (Foto Bahuwiyongera S)

Uzayisenga Innocent utuye mu mudugudu wa Rugarama, akagari ka Bisumo, yagize ati:“Ubujura bw’inka n’ingurube burakabije rwose kuko tutagisinzira, turara duteze amatwi, wakumva nta kinyeganyega mu kiraro ukabyuka ugira ngo bayitwaye, hakaba n’ubwo usanga koko bayijyanye,ku buryo bamwe ingurube twatangiye kuzigurisha twanga ko baziba, korora tukaba dutekereza kubihagarika niba ubu bujura budafatiwe ingamba zihamye.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Twagirayezu Zacharie, avuga ko ubu bjura bubabaje cyane kandi inzego zose zimaze kubufatira ingamba zikaze, kuko bibabaje kugira ngo umuntu yorore inka cyangwa ingurube ye igihe igeze igihe cyo kumuha ifaranga rihagije asange bayitwaye cyangwa bayishe, inyama zimwe bazitwaye izindi bazitaye aho.

Yagize ati:“Nk’uriya mugizi wa nabi wishe inka y’umuturage agatwara ukuboko kwayo izindi nyama akazisiga aho yaratubabaje cyane kandi inzego z’umutekano ziracyakora iperereza, bikurikira indi yari imaze gutwarwa mbere n’izo ngurube zose, tukaba twarakoresheje inama z’umutekano, dutanga n’amatangazo ahantu hose asaba abaturage kurinda umutekano wabo n’ibyabo.

Tunasaba abaturage kujya bareka kororera kure y’aho batuye kuko hari ababikoraga kugira ngo begereze imirima ifumbire, ariko ibi byose twarabihagukiye.”

Ubu bujura bw’amatungo muri uyu murenge bukurikiye ubundi bumaze iminsi bubera mu karere ka Rusizi aho na ho abajura baherutse kwiba inka mu ma saa saba z’ijoro, abanyerondo bakayibatesha saa munani z’igicuku bamaze kuyibaga, inyama bakazita aho, abaturage bakaba basabwa kuba maso ku matungo yabo.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba

Abaturage bo muri Nyamugari mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bavuga ko bakusanyije amafaranga arenga miliyoni 6 ngo babone amazi meza, ariko ngo barayategereza baraheba. Igitekerezo cyo (...)

Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana
Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, arasaba abaturage batuye muri aka karere kwirinda gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana bato, ahubwo bakayikumira kugira ngo (...)

Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.