Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

I Kabgayi habonetse indi mibiri 4 y’abazize Jenoside   

  Yanditswe na MUHIZI ELISÉE
 April 2016

 
 

Mu gikorwa cyateguwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga kigamije gushakisha ahaba bakiri imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro, kuwa 5 Mata 2016 mu ishyamba ry’i Kabgayi mu murenge wa Nyamabuye habonetse indi mibiri ine y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe tariki ya 26 Werurwe, nabwo ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwatangaje ko hari imibiri ibiri yari yabonetse, muri rusange hakaba hamaze kuboneka imibiri cumi n’umwe muri ibi byumweru bibiri gusa, uhereye umunsi umuganda wabereyeho.

Gashugi Innocent, umukozi mu karere ka Muhanga ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo, ari nawe uhagarariye iki gikorwa cyo gushakisha imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro, avuga bari gukora ibishoboka byose bashishikariza abantu bafite amakuru kuyatanga.

JPEG - 144 kb
Gashugi Innocent avuga ko gushakisha imibiri y’abazize Jenoside bigikomeza (Foto Muhizi E)

Avuga ko buri mwaka muri iri shyamba ry’i Kabgayi haboneka imibiri y’abazize Jenoside, ku buryo batekereza ko iyi atari yo ya nyuma kubera umubare munini w’abatutsi bari barahahungiye baturutse impande zose z’igihugu.

Yagize ati:«Muri iri shyamba dutekereza ko hakiri indi mibiri myinshi cyane, kuko imaze kuboneka ntaho ihuriye n’umubare w’abatutsi bahiciwe, iki gikorwa kirakomeje.»

Ndejuru Hidou, Perezida wa IBUKA mu murenge wa Nyamabuye, avuga ko imibiri babonye uyu munsi basanze wagira yo barabicishije imigozi yo mu bwoko bw’imishipiri.

Avuga ko iki gikorwa cyo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi kigiye gukomereza i Nyabisindu k’urusengero rw’abapantekote (ADEPR), kuko naho hari umubare munini w’abatutsi bari barahahungiye, bahiciwe.

Ndejuru kandi avuga ko hari amakuru bafite avuga ko mu ishuri rya Tekiniki rya Kabgayi (ETEKA) hari undi mubiri uhari, bashaka kuhakura kugira ngo ujyanwe mu rwibutso i Kabgayi.

 

Comments

 
 
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta
Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta

Hategekimana Jean Pierre, w’imyaka 40, afungiwe kuri sitasiyo ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke akurikiranweho kwigabiza ishyamba rya Leta riri mu mudugudu wa Kacyiru, mu kagari ka Ntendezi, (...)

Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi
Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi

Binyuze mu buryo bw’umuganda, urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma rwasaniye inzu, runubakira ubwiherero ndetse n’akarima k’igikoni abana b’imfubyi babiri. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.