Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Huye:Iteme ryo mu Gahenerezo ryaracitse ubuhahirane burahagarara   

  Yanditswe na UMUTONI BEATHA
 3 months ago

 
 

Abaturage bo mu mirenge ya Huye na Mbazi ho mu karere ka Huye, kimwe n’abandi bakoresha iteme rya Munyazi rihuza iyo mirenge, batangaza ko batewe impungenge n’iryo teme rimaze igihe gisaga umwaka risenyutse rikaba ritarasanwa.

Basaba ubuyobozi bw’akarere ko bwabafasha iryo teme rikongera rikubakwa, kuko ngo ryabafashaga mu buhahirane hakoreshejwe ibinyabiziga.

Iri teme riherereye ahitwa mu Gahenerezo ku mugezi witwa Munyazi.Rihuza utugari twa Rukira mu murenge wa Huye na Kabuga mu murenge wa Mbazi.

Bamwe mu bakoresha iryo teme barimo abamotari, abashoferi batwara umucanga n’amatafari, batangaza ko hashize igihe gisaga umwaka iryo teme risenywe n’imvura, bikaba byarahagaritse ubuhahirane hagati y’imirenge itari mike, ihana imbibe n’uwa Mbazi ndetse na Huye.

JPEG - 420.6 kb
Itenguka ry’iri teme ryahagaritse ubuhahirane hagati y’abaturage (Foto Umutoni B)

Aba baturage basaba ubuyobozi bw’akarere ka Huye ko bwabafasha gushaka uburyo ryakubakwa kuko ngo rirenze ubushobozi bwabo.

Munyakazi Mariko, umwe mu baturage bo mu murenge wa mbazi yagize ati "Mu itumba ry’umwaka washize nibwo iri teme ryangiritse kubera amazi menshi yari mu mugezi wa Munyazi, twe iri teme nk’abaturage rirenze ubushobozi bwacu rwose twasaba ubuyobozi kugira icyo budufasha kuko ubu ubuhahirane bwacu bwarahagaze.

Nta kinyabiziga cyambuka ririya teme yewe n’abantu bahanyura n’amaguru baba bigengesereye kuko ryaratengutse pe.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, avuga ko icyo kibazo bakizi, ubuyobozi bukaba burimo kurebera hamwe n’abashinzwe kubaka amateme inyigo z’amateme yakubakwa mu buryo burambye, gusa Muzuka akaba atagaragaza igihe ibyo byose bizamara.

Yagize ati“Turi kurebera hamwe n’abashinzwe kubaka amateme ngo badukorere inyigo y’uburyo ririya teme ryazubaka mu buryo burambye, abaturage rero nibihangane bumve ko tutabatereranye ntitwababwira ngo ejo cyangwa ejobundi ariko iki kibazo kirazwi kandi kiri kwigwaho.”

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu baturage baturiye umugezi wa Munyazi, ngo mu bihe by’imvura nyinshi ukunze kuzura ugasenya amateme ndetse ukanangiza imyaka iba iri mu mirima yo mu gishanga kiwukikije.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.