Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Hakinwe imikino ya ¼ y’Umurenge Kagame Cup 2016   

  Yanditswe na DUSINGIZUMUREMYI Vestine
 March 2016

 
 

Mu marushanwa yo guhatanira igikombe cy’Umurenge Kagame Cup 2016, umurenge wa Gashali watsinze umurenge wa Rubengera igitego 1-0 mu bagabo naho ku bagore Umurenge Rubengera utsinda Murambi kuri penaliti 3-0.

Iyo mikino yabaye ku wa Gatandatu, taliki ya 26 Werurwe 2016 mu kagali ka Birambo mu murenge wa Gashali.

Ushinzwe urubyiruko, Siporo n’umuco mu karere ka Karongi, Bihira Innocent avuga ko aya marushanwa yatangiye ari ayo gukomeza kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza mu 2006, nyuma aza kwitirirwa Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame kubera uruhare agira mu kwimakaza imiyoborere myiza no guteza imbere imikino.

Yanavuze ko imirenge 13 igize akarere yose yakinnye amarushanwa akaba ageze muri ¼ cy’irangiza. Ikipe izatsinda izahura n’izindi zatsinze mu yindi mirenge, kugeza habonetse umurenge uhagarariye ikipe y’akarere mu bagore no mu bagabo, izo kipe zikazakomeza ku rwego rw’intara kugeza ku rwego rw’igihugu.

Ikipe y’abagore y’Umurenge wa Murambi mu karere ka Karongi ni yo umwaka ushize wa 2015 yegukanye igikombe cy’Umurenge Kagame Cup 2015 ku rwego rw’igihugu naho mu bagabo ikipe y’Umurenge wa Muhoza wo mu karere ka Musanze nayo yegukana igikombe.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba

Abaturage bo muri Nyamugari mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bavuga ko bakusanyije amafaranga arenga miliyoni 6 ngo babone amazi meza, ariko ngo barayategereza baraheba. Igitekerezo cyo (...)

Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana
Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, arasaba abaturage batuye muri aka karere kwirinda gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana bato, ahubwo bakayikumira kugira ngo (...)

Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.