Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Guverineri Mureshyankwano yiyemeje kurandura imirire mibi mu majyepfo   

  Yanditswe na UMUTONI BEATHA
 4 months ago

 
 

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose, avuga ko imirire mibi n’ingaruka zayo zikigaragara mu ntara y’Amajyepfo ari kimwe mu bibazo yiteguye guhangana nabyo.

Uyu muyobozi mushya muri iyi ntara, avuga ko tumwe mu turere tw’Intara y’Amajyepfo tukigaragaramo ikibazo cy’abana bagwingiye ndetse n’abafite ibindi bibazo bitandukanye bishingiye ku mirire mibi, ibi bikaba biri mu bibazo agomba guheraho akemura.

Yagize ati “Tugiye gufatanya n’abayobozi b’inzego zose n’abafatanyabikorwa muri rusange gushishikariza abaturage gutegura indyo yuzuye.

JPEG - 234.4 kb
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose (Foto Umutoni B)

Ubundi ahanini kuba abantu batazi gutegura indyo yuzuye si uko ari ubukene n’ubwo wenda hamwe na hamwe byabaho ariko si kenshi, ahubwo biterwa no kdasobanukirwa no gutegura iyi ndyo yuzuye, tugiye rero gukomeza ubukangurambaga mu guhangana n’iki kibazo hamwe n’inzego zoze bireba ndetse tunakora ubugenzuzi bw’uburyo bikorwa."

Nyaruguru na Nyamagabe ni two turere twagaragaye ko tukiri inyuma cyane mu gutegura indyo yuzuye, ndetse tukaba tunakigaragaramo ikibazo cy’imirire mibi.

Abayobozi b’utu turere bavuga ko bamaze gufata ingamba zo guhashya iki kibazo mu rwego rwo kuzamura imirire no kurwanya igwingira mu turere bayoboye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert yagize ati "Ingamba za mbere ni uguhundura imyimvire, ubuyobozi dufatanyije n’abaturage kugira ngo tubashe guhashya iyi mirire mibi.

Ubu tugiye kongera ubushobozi bw’imiryango ikigaragaramo ya mirire itaboneye, ahagaragara ba bana naho tugakomeza kubakangurira gutegura imirire ndetse tunabafasha kubibona."

Akarere kaje ku mwanya wa mbere mu mirire mibi mu ntara y’Amajyepfo ni Nyamagabe kari ku kigereranyo cya 51,8%, gakurikirwa na Huye 42,6%.

Ni mu gihe akarere ka Nyanza kaje ku mwanya wa Mbere mu mirire myiza, gakurikwe na Kamonyi ku. Mu gihugu hose muri rusange abana bagaragaraho imirire mibi bakaba bari ku kigereranyo cya 38%.

 

Comments

 
 
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta
Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta

Hategekimana Jean Pierre, w’imyaka 40, afungiwe kuri sitasiyo ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke akurikiranweho kwigabiza ishyamba rya Leta riri mu mudugudu wa Kacyiru, mu kagari ka Ntendezi, (...)

Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi
Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi

Binyuze mu buryo bw’umuganda, urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma rwasaniye inzu, runubakira ubwiherero ndetse n’akarima k’igikoni abana b’imfubyi babiri. (...)

Abasaga 300 bahawe akazi ko kubaka imihanda Perezida Kagame yemereye Abanyagakenke
Abasaga 300 bahawe akazi ko kubaka imihanda Perezida Kagame yemereye Abanyagakenke

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko ibikorwa byo kubaka imihanda Perezida wa Repubulika yemereye abaturage byatangiye, ndetse ko abaturage basaga 300 babonye akazi. Iyi mihanda Perezida (...)

Ngororero:Abahinzi bakeneye inganda zitunganya umusaruro w’urutoki
Ngororero:Abahinzi bakeneye inganda zitunganya umusaruro w’urutoki

Abahinzi bo mu Karere ka Ngororero bavuga ko kutagira inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku rutoki ndetse no ku bindi bihingwa, bituma umusaruro wabo utababyarira umusaruro ukwiye. Mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.