Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Guverineri Mukandasira yiyemeje gukurikirana abihaye amafaranga ya VUP   

  Yanditswe na DUSINGIZUMUREMYI VESTINE
 June 2016

 
 

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Mukandasira Caritas avuga ko ubuyobozi bw’intara ye bwatangiye kwishyuza no gukurikirana abantu bihaye amafaranga ya VUP ku buryo mu minsi mike nta faranga na rimwe riraba ritaragaruzwa.

Kimwe no hirya no hino mu gihugu mu ntara y’Uburengerazuba hagaragaye ikibazo cy’abakoze amatsinda ya baringa akagurizwa amafaranga ya VUP n’abayajyanye batayakwiriye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerence avuga ko muri karere ke honyine, hagaragaye Miliyoni zisaga 400 zari zaratanzwe muri ubwo buryo kugeza ubu hakaba bamwe binangiye banze kugarura ayo mafaranga.

Ati “Biragaragara ko hari abinangiye batari kwishyura ariko turakusanya ingufu tubumvishe ko bakwiye kwishyura, ubu tumaze kugaruza asaga miliyoni 210, naho asaga miliyoni 190 ntabwo aragaruzwa.”

JPEG - 114.9 kb
Guverineri Mukandasira Caritas avuga ko abakoresheje amafaranga ya VUP batabikwiye bazakurikiranwa(Foto Archives)

Guverineri w’intara y’Uburengerazuba Mukandasira Caritas avuga ko iki kibazo bari kugikurikirana.

Ati “Mu minsi yashize twandikiye abo bantu tubibutsa, tubabwira ko mu mezi atatu twari twihaye ko bagomba kuba bayagaruye, uko bigaragara ntabwo yose yari yagaruka kandi igihe twihaye ni ukurangizanya n’uku kwezi. Ntabwo ari ukuyagarura gusa ahubwo bagomba no gukurikiranwa aba bantu bihaye amafaranga batabifitiye uburengenzira”.

Yongeraho ko yizeye adashidikanya ko uku kwezi kuzajya gushira bageze ku kigero gishimishije mu kugaruza aya mafaranga.

Gahunda y’iterambere ya VUP na Girinka zagiye zibangamirwa bikomeye n’abayobozi bigabije amafaranga n’amatungo byagenewe abatishoboye. Iki kibazo cyagiye kigarukwaho kenshi n’umukuru w’igihugu Paul Kagame mu ngendo zo gusura abaturage, aho yavuze ko igihugu kitazihanganira uzagaragaraho ayo makosa wese.

 

Comments

 
 
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta
Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta

Hategekimana Jean Pierre, w’imyaka 40, afungiwe kuri sitasiyo ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke akurikiranweho kwigabiza ishyamba rya Leta riri mu mudugudu wa Kacyiru, mu kagari ka Ntendezi, (...)

Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi
Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi

Binyuze mu buryo bw’umuganda, urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma rwasaniye inzu, runubakira ubwiherero ndetse n’akarima k’igikoni abana b’imfubyi babiri. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.