Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Gisagara: Ntibazi impamvu bakatwa amafaranga 1000 buri kwezi   

  Yanditswe na UMUTONI BEATHA
 July 2016

 
 

Abaturage bo mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara bakora ibikorwa byo guca amaterasi n’imiringori barasaba ababayobora kubasobanurira byimbitse ibijyanye n’amafaranga 1000 babakata yitwa ayo gukora umuganda kandi baba bawukoze.

Mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara abaturage bahawe akazi mu mushinga wo kubungabunga icyogogo cy’uruzi rw’Akanyaru uterwa inkunga na FONERWA bishimira ibyo bamaze kugeraho, nko kuba batakibura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, kwisanira amazu n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Gusa ariko aba baturage batangaza ko iyo bagiye guhembwa basanga barakuweho amafaranga igihumbi ngo babwirwa ko ari ay’umuganda wa FONERWA, nyamara ngo uyu muganda baba banawukoze.

JPEG - 134 kb
Abo baturage bahawe akazi mu mushinga wo kubungabunga icyogogo cy’uruzi rw’Akanyaru

Umwe muri bo yagize ati “Ubundi dukora imibyizi 16, tugahemberwa 15, uwo umwe tuwukora batubwira ko ari umuganda wa FONERWA, kandi tugasanga banadukase igihumbi ngo n’icy’umuganda wa FONERWA nanone, mbese ntidusobanukirwe ibyo bintu byombi.

Dusaba abatuyobora rero kuba badusobanurira ayo mafaranga badukata akora iki, ngo natwe tukimenye kuko ntacyo baratwereka wenda ngo baze batubwira bati dore cya gihumbi tubakata cyubakiye utishoboye inzu, twe ntabwo twinubira uwo muganda ntituninubira gukatwa amafaranga, ahubwo turashaka gusobanukirwa.”

Ntibakure Athanasie, ushinzwe umushinga wo kubungabuga icyogogo cy’uruzi rwAkanyaru uterwa inkunga na FONERWA, avuga ko amafaranga bakata abaturage atari ay’umuganda, ko ahubwo bayakurwaho na banki bahemberwamo, akaba avuga ko bagiye gukomeza kubibasobanurira.

Yagize ati “Ubundi ikibazo ni uko tugenda dushyiramo abashyashya kuko umushinga ukomeza, ariko twe ku ruhande rwacu tuba twagiye tubasobanurira uburyo bw’imikorere kandi baba babyumvise.

Gusa ikibazo cy’aya mafaranga bakatwa twagisobanuye kenshi ariko hari bamwe baba batabyumva kuko imyumvire yabo iratandukanye, ntabwo rero igihumbi ari twe tukibakata ahubwo bagikatwa na banki bahemberwamo bitewe n’imikoranire yabo ndetse na serivisi baba babakoreye.”

Uyu mushinga umaze imyaka igera kuri 3, ukorera muri uyu murenge wa Mukindo. Abaturage bahabwamo akazi ko gucukura imiringoti no guca amaterasi y’indiganire, aho umuturage ahembwa amafaranga 1000 ku mubyizi.

 

Comments

 
 
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abagize urugaga rw’abikorera muri aka karere n’abacuruzi bakorera ku mupaka wa Rusizi ya mbere, kwicara hamwe bitarenze amezi 2 bakareba bimwe mu bicuruzwa (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari
Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari

Amakimbirane yo mu miryango mu karere ka Rusizi akenshi ashingira ku businzi bukabije bw’umwe mu bagize umuryango, aho hari aho usanga umugabo akorera amafaranga yose aho kuyacyura akayamarira mu (...)

Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83
Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83

Abaturage bo mu kagari ka Kiyanzi, umurenge wa Nyamugali, mu karere ka Kirehe bagorwaga no gukora ingendo ndende bajya kwivuza, ubu barishimira ko baruhutse, kuko biyujurije ivuriro ‘Poste de (...)

Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura
Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura

SSP Janvier Mutaganda, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma, avuga ko ubujura bwiganjemo ubw’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’amatungo, bwagaragaye cyane muri aka karere mu mwaka (...)

Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya
Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kirakangurira abahinzi b’ibigori gukoresha imbuto y’indobanure no gusimburanya ibihingwa mu murima hagamijwe kurwanya indwara y’ibigori yitwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.