Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Gisagara: Umurambo w’uwazize impanuka iherutse ku Kicukiro wataburuwe n’abajura   

  Yanditswe na Umutoni Beatha
 June 2016

 
 

Abantu bataramenyekana bataburuye umurambo wa Nshimiyimana Gilbert wari ushyinguye mu murenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara bawuvana mu isanduku, bakeka ko hari imari idasanzwe bamushyinguranye.

Nshimiyima ni umwe mubazize impanuka y’ikamyo iheruka kubera ku Kicuriro mu mujyi wa Kigali tariki ya 10 Kamena. Ubwo rero yazanwaga gushyingurwa aho akomoka, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu yashyinguwemo hari abaraye bamutaburuye bashaka kwiba isanduku yashyinguwemo.

Abaturage bavuga ko abo bantu bamennye beto bakiba amashuka n’imyenda umurambo wari ushyinguwemo mbere yo guteshwa bagahita biruka.

JPEG - 127.1 kb
Ahari hashyinguwe uyu musore hagararaga ibisigazwa bya beto nyuma yo gusenya imva ye bakiba ibyo bamushyinguranye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigembe, Bigirimana Augustin avuga ko nyakwigendera yongeye agashyingurwa mu cyubahiro kandi ko bafashe ingamba zirimo kugenzura amarimbi no gukora ubukangurambaga mu baturage mu rwego rwo kwirinda ibikorwa bibi.

Yagize ati: “Mu irimbi ryacu ubundi bashyingura bya Kinyarwanda, buriya rero bamwe mu baje gushyingura baba bazanywe na twinshi, babonye ashyinguwe mu buryo bo batari basazwe bamenyereye nko gushyiraho beto, bumva ko bhari ikidasanzwe bamushyinguranye.

Ariko ubu icyo tugiye gukora ni ugushyiraho gahunda y’uko ntawemerewe kujya mu irimbi atagiye gushyingura, ndetse hakanokorwa ubukangurambaga bwo kwirindira umutekano hose, ikindi abaturage bakumvishwa ko bagomba kubaha uwashyinguwe.”

Aba baturage bavuga ko mu mateka y’iwabo ibintu nk’ibyo bidasanzwe kandi ko ari urukozasoni gushinyagurira umurambo.

Twagirayezu Ladislas ni umusaza w’imyaka 75 y’amavuko, ni umwe mubagiye mu muhango wo gushyingura uyu musore nawe atuye muri aka kagari ka Agahabwa.

Yagize ati: “Dore uko ngana gutya nta bundi mu mateka ibi byabaye muri aka gace dutuyemo, ni amahano akabije twe nk’abaturage ntiturabasha kubyumva kugeza magingo aya kuko ibi ni agahoma munwa ni urukozasoni.”

Ibi abihurijeho na bagenzi be bahamya ko barafasha ubuyobozi mu gukora iperereza kuri abo bantu bashaka kubambika isura mbi.

Umunyamabanga nsingwabikorwa wa Kigembe avuga ko ababikoze bataramenyekana, iperereza rigikomeje

 

Comments

 
 
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe

Ikibazo cy’imbwa zizerera zirya abantu mu karere ka Rusizi ngo ntigihangayikishije abaturage gusa, ahubwo gihangayikishije n’ubuyobozi, bukaba busaba abaturage kuba bihanganye igihe cy’imvura (...)

Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda
Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda

Depite Samuel Musabyimana, yasabye abaturage bo mu karere ka Karongi gukomeza gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kuko ari byo bizatuma igihugu gikomeza kwihuta mu iterambere, kikaba (...)

Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati
Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwemereye amabati abaturage batishoboye bagera ku 120, bashaka kuva mu manegeka, mu rwego rwo kubafasha gutura mu mudugudu. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko (...)

Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi
Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi

Umuhire Catherine, ni umukobwa w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, uvuga ko mu gihe cy’imyaka 2 amaze akora umwuga wo gucura ibyuma bikoreshwa muri feri z’imodoka, ubu (...)

Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.