Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Gisagara : Bane bashinjwa ingengabitekerezo ya Jenoside basabiwe igifungo   

  Yanditswe na Umutoni Beatha
 June 2016

 
 

Ubushinjacyaha bwasabiye abagabo bane bashinjwa ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo gufungwa hagati y’ imyaka irindwi n’ imyaka icyenda.

Ibyaha abo bagabo bo mu karere ka Gisagara mu mirenge ya Kigembe, Nyanza, Ndora na Muganza bashinjwa byose byakozwe mu matariki y’ukwezi kwa Mata 2016 mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ 1994 .

Mu rubanza rwaburanishijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Huye rwari ruteraniye ku biro by’ umurenge wa Kigembe ibyaha bakurikiranweho byabereyemo, hasobanuwe ko bashinjwa icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo nk’ uko biteganywa mu ngingo ya 5 n’iya 6 y’itegeko nimero 84/2013 ryo ku wa 11Nzeli 2013 .

JPEG - 135.3 kb
Baburanishirijwe mu ruhame

Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye, Mukamirwa Oscar yabwiye urukiko ko babiri muri bo bakurikiranweho amagambo yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ 1994 ubwo bahabwaga umwanya mu biganiro byo kwibuka ngo batange ibitekerezo.

Umwe ukomoka mu murenge wa Ndora akurikiranweho amagambo yaba yaravuze ubwo hashakishwaga imibiri y’ abazize Jenoside kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro, naho undi akurikiranyweho amagambo yaba yarabwiye mushiki we wo kwa se wabo umunsi umwe mbere y’itariki yo kwibuka.

Ubushinjacyaha ahanini bugaragaza ibimenyetso by’ibyaha aba bagabo bashinjwa buhereye ku batangabuhamya bumvise ayo magambo bukanahera kuri raporo zakozwe n’ubuyobozi bw’ inzego z’utugari icyaha cyabereyemo no ku nyandikomvugo z’abaregwa haba mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha.

Mu myiregurire y’aba bagabo bose hagaragaramo kutemera icyaha nyamara bakavuga ko nubwo bashinjwa ibyo byaha babisabira imbabazi.

Nyuma yo kumva ibyaha aba bantu baregwa ndetse n’icyo ubushinjacyaha buheraho bubibashinja, no kwisobanura kw’ abaregwa imbere y’ umucamanza Nduwayo Paulin waburanishije uru rubanza, ubushinjacyaha bwasabiye aba bagabo ibihano by’ igifungo kiri hagati y’ imyaka irindwi n’ imyaka icyenda nk’ uko biteganywa mu ngingo ya 116 y’ itegeko ngenga nimero 01/2012 ryo ku wa 02 05 2012.

Izi manza uko ari enye zose zizasomwa tariki 17 z’ uku kwezi i saa tanu zuzuye aho zabereye ku biro by’ umurenge wa Kigembe.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba

Abaturage bo muri Nyamugari mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bavuga ko bakusanyije amafaranga arenga miliyoni 6 ngo babone amazi meza, ariko ngo barayategereza baraheba. Igitekerezo cyo (...)

Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana
Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, arasaba abaturage batuye muri aka karere kwirinda gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana bato, ahubwo bakayikumira kugira ngo (...)

Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.