Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Gisagara:Abakecuru barembejwe n’inkoni z’abakobwa babo basaritswe n’inzoga   

  Yanditswe na UMUTONI BEATHA
 3 months ago

 
 

Abaturage bo mu mudugudu wa Kivugiza mu kagari ka Nyeranzi ho mu murenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara, barasaba ubuyobozi kugira icyo bukora ku kibazo cy’umutekano muke uterwa n’abagore bakiri bato batuye muri uyu mudugudu banywa inzoga bamara gusinda bagataha bakubita abakecuru babana.

Bamwe mu babyeyi bakuze batuye muri uyu mudugudu bavuga ko babangamiwe cyane no kuba abagore bakiri bato bo muri uyu mudugudu usanga akenshi ari ababyariye iwabo, bateza umutekano muke kuko ngo bagenda bakanywa bagasinda ubundi bataha bagakubita abakecuru babana.

Umwe mu bakecuru batuye muri uyu mudugudu yagize ati“Abagore bakiri bato hano baratunaniye pe, baduteza umutekano muke mu mudugudu, baragenda bakanywa inzagwa n’ibigage bagasinda bataha bakarara badukubita kandi iyo urebye ubona barabigize akamenyero, kandi bamwe bagenda bigana abandi uko iminsi igenda iza.”

JPEG - 230.5 kb
Bamwe mu bakecuru batujwe muri uyu mudugudu wa Kivugiza bahohoterwa n’abakobwa babo (Foto Umutoni B)

Aba baturage bifuza ko hari icyo ubuyobozi bwakora aba babyeyi ngo bakaba babona umutekano useseye.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Kayinamura Jean Baptiste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Gishubi, avuga ko iki kibazo bakimenye ndetse bagifatiye n’ingamba.

Kayinamura yabwiye Imvaho Nshya ko kuri ubu basigaye bagenzura cyane amasaha yo gufunga ndetse no gufungura y’utubari turi muri aka gace, ndetse ngo no muri gahunda bateganya kuganiriza aba bagore kugira ngo basobanurirwe n’ububi bw’ubusinzi.

Yagize ati“Iki kibazo twarakimenye akenshi ugasanga aba bagore basinda baba batangiye kunywa inzoga hakiri kare, ubu rero twafashe ingamba z’amasaha yo gufungura y’utubari two muri aka gace, ndetse turi no guteganya kujya kuganiriza aba bagore kugira ngo tubasobanurire ububi bwo kuba basinda n’ingaruka mbi zibirimo.”

Uyu mudugudu wa Kivugiza utuyemo ahanini n’ingo ziyobowe n’abagore, aho usanga ingo zifite abagabo ari mbarwa.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.