Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Gatsibo: Uwahawe kubaka agakiriro yabeshye akarere avumbuwe aratoroka   

  Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF
 June 2016

 
 

Rwiyemezamirimo wahawe isoko ryo kubaka agakiriro i Kabarore mu karere ka Gatsibo yabeshye ubuyobozi ko yari afite ubunararibonye, bamuvumbuye aratoroka none ubu agakiriro gakomeje kuba inzozi ku baturage.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’Intara y’Uburasirazuba, hagarutswe ku kibazo cy’idindira ry’agakiriro ka Gatsibo mu mujyi wa Kabarore.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko hari ibyo rwiyemezamirimo yabeshye akarere none ubu akaba yaratorotse.

Yagize ati “ Agakiriro ni umuhigo dufite uyu mwaka ariko wagiye udindira ahanini bituruka kuri rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko rifite agaciro kari hafi muri miliyoni 800 ariko ubu zariyongereye. Agakiririro ka Gatsibo katsindiwe na koperative yitwa Ecotrape itangira kubaka bigeze hagati mu bushishozi dusanga uwo rwiyemezamirimo mu mpapuro yari yatanze harimo impapuro z’impimbano”

JPEG - 307.7 kb
Gasana Richard Meya wa Gatsibo aremeza ko umwaka utaha agakiriro kazaba gakorerwamo(Hakizimana Y)

Muri izo mpapuro ngo yagaragazaga ko yakoze iyi mirimo ahandi, nyamara atari ukuri.

Ati “ Twamusabye ibisobanuro ku nyandiko yari afite, urugero ni impapuro zagaragazaga ko yubatse ibitaro bya gisirikare i Kanombe, twandikiye ibitaro bidusubiza ko bitamuzi, ahandi ni i Muhanga avuga hoteli itabaho, ahandi ni mu karere ka Gakenke yavugaga ko yubatse umuhanda w’ibilometero 18 abo bose bemeje ko batamuzi”.

Umuyobozi w’akarere yemeza ko uyu rwiyemezamirimo ubu yatorotse akaba atakiri mu gihugu nyuma y’uko urukiko rwa Nyagatare rwari rwamurekuye.
Akarere kavuga ko kasheshe amasezerano n’uyu rwiyemezamirimo bagatangira gukorana n’Inkeragutabara zikaba arizo zizarangiza imirimo yo kubaka aka gakiriro ndetse hakaba hari icyizere ko umwaka utaha kazakorerwamo.

Umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya leta RPPA, Sibomana Celestin yasabye abakozi ba leta kwitabira uburyo bw’ikoranabuhanga mu gutanga amasoko.

Yagize ati “Hari ikosa rikunze kugaragara kuri ba rwiyemezamirimo bakunze kunanirwa kurangiza isoko akenshi usanga yaraciye amafaranga macye agamije kugira ngo atsindire isoko, n’abatanze isoko nabo ntibite kureba niba amafaranga yaciye azarangiza isoko.

Ikindi usanga ari uburyo amasoko aba ateguye ariko icyo twaragikemuye twigisha abantu uko bazajya bategura amasoko ya leta, ikoranabuhanga mu gutanga amasoko ya leta rizadufasha kurwanya amanyanga yose ashobora kuvuka kuko biba byoroshye kugenzura ibyo rwiyemezamirimo avuga ko yakoze.”

 

Comments

 
 
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe

Ikibazo cy’imbwa zizerera zirya abantu mu karere ka Rusizi ngo ntigihangayikishije abaturage gusa, ahubwo gihangayikishije n’ubuyobozi, bukaba busaba abaturage kuba bihanganye igihe cy’imvura (...)

Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda
Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda

Depite Samuel Musabyimana, yasabye abaturage bo mu karere ka Karongi gukomeza gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kuko ari byo bizatuma igihugu gikomeza kwihuta mu iterambere, kikaba (...)

Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati
Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwemereye amabati abaturage batishoboye bagera ku 120, bashaka kuva mu manegeka, mu rwego rwo kubafasha gutura mu mudugudu. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko (...)

Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi
Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi

Umuhire Catherine, ni umukobwa w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, uvuga ko mu gihe cy’imyaka 2 amaze akora umwuga wo gucura ibyuma bikoreshwa muri feri z’imodoka, ubu (...)

Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.