Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Gakenke:Rucagu yanenze ibigwari bititabiriye itorero   

  Yanditswe na BASANDA NS OSWALD
 June 2016

 
 

Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu Rucagu Boniface yanenze ibigwari bingana na 8% bitasoje amezi 6, aho bagombaga kwigishwa umuco na
kirazira bakigishwa kandi n’indangagaciro, bakanga ikibi bakayoboka
icyiza.

Ibyo yabivugiye mu muhango wo gusoza Itorero ry’inkomezabigwi II
zikurikira Inkomezabigwi za I na zo zabanjirijwe n’Imbanzamihigo na zo zabimburiwe n’Imparirwakurusha.

Abanyeshuri 1342 bangana na 92% ni bo babashije gusoza itorero harimo abahungu 633 n’abakobwa 709 bakaba bahawe impamyabushobozi y’ishimwe.

JPEG - 253.8 kb
Rucagu Boniface Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu (Foto Basanda O.)

Rucagu Boniface Umuyobozi w’itorero ry’igihugu yagize ati ‘‘Ibigwari
tuzakomeza kubagira inama kugira ngo na bo bikosore, mu gihe
batabikoze bazaba biyicira amayira kuko batazaba babarizwa mu ntore,
bazagira ipfunwe mu bandi bavandimwe no mu muryango nyarwanda’’.

Yasobanuye impamvu zituma bashishikariza urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye kwitabira itorero ry’igihugu.

Ati “Ikigamijwe ni ugukwiza imico myiza y’indangagaciro na kirazira mu Rwanda rw’ejo aho Abanyarwanda bagomba kubana mu mahoro, izo ntore zikaba umuyoboro wa gahunda za Leta bakazagira umusaruro mu bukungu n’iterambere bakorera abaturage”.

Umwe mu rubyiruko rurangije amashuri yisumbuye watojwe ubutore yagize ati “Mu gihe cy’amezi 6 uhereye mu kwezi kwa 1 kugeza mu kwezi kwa 6 twubakiye abaturage batishoboye uturima tw’igikoni 28, amashyiga ya kijyambere 12, ubwiherero 5, twubatse inzu y’umuntu utishoboye, twubatse ikinamba”.

Nzamwita Déogratias Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yagize ati
“Urubyiruko rw’intore z’inkomezabigwi II bamaze gukora imirimo
itandukanye twasanze ifite agaciro k’ibyo bakoze gahwanye na miliyoni
39”.

Urwo rubyiruko mu gihe cy’amezi 6 bigishijwe gukoresha ikoranabuhanga no kumenya gukoresha mudasobwa, bahugurwa n’uburyo bwo gukoresha serivise zikoreshwa n’irembo mu rwego rwo gusaba icyangombwa, bigishwa na BDF.

 

Comments

 
 
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri

Abanyeshuri 1080 bahawe impamyabushobozi z’icyiciro cya 2 n’icya gatatu(masters) mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, basabwe guharanira guteza imbere gahunda yo kwihangira umurimo, hagamijwe (...)

Barasaba Akarere ka Nyanza  kubishyuriza asaga miliyoni bambuwe na Rwiyemezamirimo
Barasaba Akarere ka Nyanza kubishyuriza asaga miliyoni bambuwe na Rwiyemezamirimo

Abaturage bo mu karere ka Nyanza bahawe akazi mu bikorwa byo kubaka isoko ry’amatungo, ibagiro n’ubwiherero mu isoko rya Rurangazi riherereye mu mu murenge wa Nyagisozi, barasaba ubuyobozi (...)

Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga
Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga

Mu gihe cy’icyumweru kimwe inzu zigera kuri 25 mu tugari tubiri tw’umurenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu yibasiriwe bikomeye n’imvura ivanze n’umuyaga, yagurukanye ibisenge byazo. Abafite inzu (...)

Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana
Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana

Mu gihe hatangizwaga gahunda y’icyumweru cyahariwe Girinka Munyarwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Guverineri Musabyimana Jean Claude, yihanangirije bamwe mu bayobozi bagira uruhare mu kudindiza iyi (...)

Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama
Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe baravuga ko babangamiwe n’abajura babiba mu ngo ibyiganjemo imyaka n’amatungo, no mu mirima, bagatanguranwa gusarura imyaka (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.