Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Gakenke:Imisozi yiyashije iraca amarenga ko bashobora kongera kwibasirwa n’ibiza   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 August 2016

 
 

Abaturage bo mu karere ka Gakenke batewe impungenge n’imvura ishobora kuzagwa mu gihe gito kiri imbere ikazongera kwangiza umuhanda Musanze-Kigali, kubera ko imwe mu misozi ikikije uyu muhanda yagiye isatagurika, ku buryo itaka riyigize riregetse.

Ibi barabiheraho basaba inzego zibishinzwe gutekereza ku ngaruka zishobora kuzabaho mu gihe iki kibazo cyaba kidakemuwe hakiri kare.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke nabwo bwemeza ko izi mpungenge zihari koko, ariko ngo bukomeje gutabaza inzego zibishinzwe kugira ngo gikemuke.

Ikibazo cy’isatagurika ry’ubutaka bugize imwe mu misozi ikikije umuhanda Musanze-Kigali cyabayeho nyuma y’ibiza byibasiye aka karere mu mezi ashize.

JPEG - 397 kb
Gakenke iherutse kwibasirwa n’ibiza

Iki kibazo abaturage bagaragaza ko giteye impungenge cyiganje mu misozi y’ahitwa muri Buranga n’ahitwa mu Kaziba, hafi y’akarere ka Gakenke.

Nsanganiyinka Albert, umwe mu batuye hafi y’ahari ubu butaka bufite ikibazo, yabwiye Imvaho Nshya ko impungenge ari zose, bitewe n’iki kibazo cy’ubutaka buca amarenga ko igihe imvura yagwa hashobora kuvuka Ibiza bikomeye.

Yagize ati:“Dufite ubwoba ko mu minsi iri imbere imvura niyongera kugwa iyi misozi izariduka nk’uko byagenze ubushize, niba rero ubuyobozi butagize icyo bukora ni hahandi tuzongera tugendeshe, kandi uyu muhanda ufashe runini.”

Akomeza avuga ko ubuyobozi bwagombye gutekereza uburyo bwo kwirinda izindi ngaruka zishobora kuzabaho mu gihe imvura yaba yongeye kugwa, ibi kandi bigakorwa mbere mu rwego rwo kuzikumira.

Nzamwita Deo, umuyobozi w’akarere ka Gakenke, yemeza ko iki kibazo giteye impungenge koko, ariko ngo bakomeje gukora ubuvugizi kugira ngo inzego zibishinzwe zishakire iki kibazo umuti, mu rwego rwo gukumira ingaruka z’ibiza hakiri kare.

Yagize ati:“Nanjye natakambiye inzego zibishinzwe ngo harebwe uburyo twakumira biriya bibazo, aha naganiriye n’ubuyobozi bwa RTDA, bumbwira ko igikorwa cyagombye kuba cyaratangiye, kuko ngo kizakorwa n’abashinwa, ni ibintu dutegereje rero abaturage bakomeze kwihangana ubuyobozi na bwo biburaje inshinga”.

Ibiza byibasiye aka karere ka Gakenke byabaye muri Gicurasi uyu mwaka wa 2016, bitwara ubuzima bw’abantu 35, ibikorwa remezo byiganjemo imihanda, amazu arimo n’ay’abaturage, imyaka, amateme n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye birahatikirira.

Abaturage bo muri aka karere bavuga ko ibiza biherutse kubatungura iwabo byatumye bakanguka, ari nayo mpamvu bihutiye kugaragaza impungenge hakiri kare.

 

Comments

 
 
Burera:Ubuyobozi bwihanangirije ababyuka banywa inzoga  ngo zibatera imbaraga
Burera:Ubuyobozi bwihanangirije ababyuka banywa inzoga ngo zibatera imbaraga

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burasaba abaturage gucika ku muco wo kubyukira ku ntango y’inzoga n’ibigage, ahubwo bakimakaza umuco wo kubyukira k’umurimo, biteza imbere. Ubu butumwa bwatanzwe mu (...)

Rusizi: Ababyeyi barinubira abakobwa babo
Rusizi: Ababyeyi barinubira abakobwa babo "babaturaho" abuzukuru babyaye batiteguye

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi, baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’abana babo bata amashuri kubera inda zitateguwe ntibanavuge abazibatera, ugasanga barateza (...)

Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga
Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga

Umuganda ngarukakwezi ku rwego rw’Akarere ka Muhanga, wabereye hafi y’ishuri ry’abafite ubumuga, uhuzwa no gutaha ku mugaragaro ibyumba 6 yabo, byatwaye miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Senateri (...)

Ngoma:Abaturage basabye ubuyobozi kubasaranganya igishanga cya Misarara
Ngoma:Abaturage basabye ubuyobozi kubasaranganya igishanga cya Misarara

Abaturage bo mu midugudu ya Munini I na Munini II, akagari ka Bugera, umurenge wa Remera, barasaba ubuyobozi kubakememurira ikibazo cy’imihingire y’igishanga cya Misarara, bavuga ko bari basanzwe (...)

Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri

Abanyeshuri 1080 bahawe impamyabushobozi z’icyiciro cya 2 n’icya gatatu(masters) mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, basabwe guharanira guteza imbere gahunda yo kwihangira umurimo, hagamijwe (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.