2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gakenke: Ikibazo cy’abatinda bivuza ku bitaro bya Nemba kigiye gukemurwa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-31 00:39:35

 
Share on:
 
Yasuwe:24
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nemba biherereye mu mudugudu wa Cyahafi, Akagali ka Mucaca, umurenge wa Nemba mu karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru n’ubuyobozi bw’akarere, batangaje ko barimo gushakira umuti ikibazo kijyanye n’ubuke bw’abakozi butuma abantu bajya kwivuriza kuri ibyo bitaro bagatinda kuvurwa.

JPEG - 176.7 kb
Bamwe mu barwayi bari bagiye kwivuriza ku bitaro bya Nemba

Ibi babitangaje nyuma y’uko bamwe bagiye kuhivuriza mu cyumweru gishize batangarije Imvaho Nshya ko bagera kuri ibyo bitaro kare bagatinda kuvurwa bikabaviramo gutaha batinze.

Uwitwa Mujawamariya Liberate wari wagiye kwivuza kuri ibyo bitaro uburwayi bujyanye n’umuvuduko w’amaraso ndetse n’amaso yavuze ko yageze kuri ibyo bitaro saa moya n’igice za mu gitondo bigera saa yine zirengaho iminota atararangiza kwivuza.

Ibyo abitangaza yavugaga ko yari agitegereje, ariko ko bakirwa neza, gusa ikibazo ni uko bakunda gutinzwa kwa muganga. Yagize ati “Nshima ko twakirwa neza ariko nenga ko dutinda aha dugataha dukererewe”.

Barayavuze Donatille wari wagiye kuvuza umwana wari waturutse i Nyamugari mu karere ka Burera yavuze ko yari yavuye iwe saa kumi bwenda gucya agera ku bitaro saa moya ariko byari bigeze saa yine n’igice na we atarasoza kuvuza umwana.Yagize ati “Nazindutse kare nageze hano kare ariko nta bwo nzi igihe nza kuhavira”.

Muragijimana Frolence utuye mu murenge wa Karambo muri ako karere na we yavuze ko batinda aho ngo ariko biterwa cyane n’uko aho bishyurira aba ari hamwe.

Nzeyimana Sylver ufite imyaka 21 wari wagiye kwivuriza kuri ibyo bitaro yavuze ko yishimira uko bakirwa ngo gusa yabonye kubonana n’umuganga mukuru iyo umuntu amukeneye bigorana.

Munyaruguru Faustin, uhagarariye abaganga muri ibyo bitaro, mu izina ry’ubuyobozi bw’ibyo bitaro yavuze ko ikibazo cy’ubuke bw’abakozi barimo gushaka uko bagikemura.

Yasobanuye ko aho abantu bishyurira abahakora ari bake, ariko n’abaganga nabo ari bake. Yagize ati “Icyo kibazo na twe turacyizi, ni ikibazo gifite impamvu nyinshi ariko iy’ingenzi ni umubare w’abakozi. Dufite aho bishyurira hane ariko hose ntihaba hari abahakora”.

Yashimangiye kandi ko bashyizeho itsinda ririmo kwiga kuri icyo kibazo ku buryo kizakemurwa muri uyu mwaka nibura umuntu mu minota 30 akazajya aba avuwe atashye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, yavuze ko ikibazo cy’ibyo bitaro akizi ariko ngo ku bufatanye na Diyosezi ya Rungeri ifite mu nshingano ibyo bitaro barimo kureba uko ibibazo bikemurwa kandi mu kubikemura bazafatanya na Minisiteri y’Ubuzima.

Yemeje kandi ko mu minsi yashize ibyo bitaro byari bifite abaganga benshi ariko bamwe bakajya bajya mu mijyi hafi y’aho baturiye, gukora mu mishinga, n’ahandi. Ibi bitaro kandi yavuze ko byagize ikibazo cy’ibirarane bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza, ngo ariko bikomeje gukemurwa. Abantu 250 168 ni bo bivuriza muri ibyo bitaro.

NDAMYIROKOYE FRANCOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE