Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Gakenke: Babujijwe amahwemo n’insoresore zitwa ‘Abasongarere’   

  Yanditswe na
 1 month ago

 
 

Abaturage bo mu kagari ka Rutenderi, umurenge wa Mugunga, akarere ka Gakenke, baratangaza ko babangamiwe n’insoresore zizwi ku izina ry’Abasongarere zibabuza amahwemo zibibira imyaka n’amatungo.

Bavuga ko abo bajura batuma badasinzira, bakanababazwa n’uko iyo bafashwe bahita bamufungura, ndetse n’umuco wo gusaka ukaba warakuweho n’ubuyobozi bw’akagari.

Serubuga Alfred wo mu kagari ka Rutenderi, umudugudu wa Nyundo yemeza ko abo bajura bahenga imyaka yeze bagatanga uwayihinze kuyisarura.

Yagize ati: “Rwose abasongarere hano baratujujubije, nta wahinga ibishyimbo bye ngo yizere gusarura, barabisogora bikiri ibitonore, ibitoki ntawe uvuga ngo azakuramo urufaranga, babyiba mu gihe nyira byo aba yiteguye kubibyaza umusaruro, ubu ntitukiryama ni ukurara dukanuye amaso, abasongarere batumereye nabi, ubuyobozi nibutabihgaurukira ahubwo haraza no kujya hicwa abantu”.

PNG - 869 kb
Bamwe mu basore bo muri Rutenderi babyukira ku murimo abasongarerere babarebera (foto Ngaboyabahizi Protais)

Mukandayambaje Jeaninne we avuga ko ababiba babakeka ariko bakabura ubufasha bwo guperereza ngo batabwe muri yombi.

Ati “ Ujya kubona ukabona umuntu utagira n’insina n’imwe ni we uhisha urwagwa buri munsi, ukibaza aho asarura ibitoki ukahabura. Abatwiba turabazi , aho babishyira harazwi, abasongarere birirwa hano muri iyi santere y’ubucuruzi ya Kiruma bakina urusimbi, barya akabenzi banywa byeri , ubwo ijoro ryagwa bakirara mu myaka yacu , amazu bagapfumura ingurube bakazigagira mu biraro.”

Yunzemo ati “ubu dusigaye turarana n’amatungo kuko nta kundi twabigenza yenda bazazidutsinde hejuru, rwose wari wakabonye aho umuntu ajya mu murima we akabanza gusaba uruhushya ubuyobozi ngo atagera ku gasozi agafatwa nk’umujura! Ubuyobozi nibudutabare na ho ubundi tugiye kwicwa n’ubukene kandi turi abakozi”.

Umukozi w’akagari ka Rutenderi ushinzwe iterambere; kuri ubu akaba ari umusigire w’umunyamabanga nshingwabikorwa Dukore Méthode, ashimangira koko ko ikibazo cy’ubujura kihaboneka ariko ngo bagifatiye ingamba zikaze, ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati “Ikibazo cy’insoresore zitwikira ijoro zikaza kwiba iby’abaturage hano turagifite, ariko ubu twagifatiye ingamba zikomeye, dusaba abaturage gutanga amakuru ku wo bakeka uwo ari wese, kandi ubu tumaze gukora urutonde rw’abasore bagera kuri 14 bakekwaho ubujura, ubu igisigaye ni ukubagira inama.”
Akangurira abaturage gufungisha uwo bakekaho ubujura ariko bakanamukurikirana kugira ngo adafungurwa adahanwe.

Ati “Bamwe mu baturage bohereza umujura gusa ntibamukurikirane aha Poloisi iyo ibuze ibimenyetso irekura uwo muntu, ikindi kandi ku byerekeye gusaka bikorwa ari uko habonetse urupapuro rwemerera isaka ntitwapfa rero kuvogera umuryango w’abandi nta burenganzira, gusa twashyize umwete mu guhashya izi nsoresore z’imburamukoro ziyogoje abanyarutenderi”.

 

Comments

 
 
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri

Abanyeshuri 1080 bahawe impamyabushobozi z’icyiciro cya 2 n’icya gatatu(masters) mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, basabwe guharanira guteza imbere gahunda yo kwihangira umurimo, hagamijwe (...)

Barasaba Akarere ka Nyanza  kubishyuriza asaga miliyoni bambuwe na Rwiyemezamirimo
Barasaba Akarere ka Nyanza kubishyuriza asaga miliyoni bambuwe na Rwiyemezamirimo

Abaturage bo mu karere ka Nyanza bahawe akazi mu bikorwa byo kubaka isoko ry’amatungo, ibagiro n’ubwiherero mu isoko rya Rurangazi riherereye mu mu murenge wa Nyagisozi, barasaba ubuyobozi (...)

Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga
Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga

Mu gihe cy’icyumweru kimwe inzu zigera kuri 25 mu tugari tubiri tw’umurenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu yibasiriwe bikomeye n’imvura ivanze n’umuyaga, yagurukanye ibisenge byazo. Abafite inzu (...)

Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana
Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana

Mu gihe hatangizwaga gahunda y’icyumweru cyahariwe Girinka Munyarwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Guverineri Musabyimana Jean Claude, yihanangirije bamwe mu bayobozi bagira uruhare mu kudindiza iyi (...)

Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama
Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe baravuga ko babangamiwe n’abajura babiba mu ngo ibyiganjemo imyaka n’amatungo, no mu mirima, bagatanguranwa gusarura imyaka (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.