Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Gakenke:Abasizwe iheruheru n’ibiza bemerewe miliyoni 14   

  Yanditswe na BASANDA NS OSWALD
 June 2016

 
 

Inshuti, abakozi n’abakomoka mu karere ka Gakenke bakusanyije inkunga y’amafaranga miliyoni zisaga 14, yo kugoboka abaturage basenyewe n’imvura mu Karere ka Gakenke, igatuma bava mu byabo.

Uretse kuba iyi mvura yaratwaye ubuzima bw’abaturage, yanashenye amazu ndetse yangiza imyaka y’abaturage, abatari bake basigara iheruheru.

Ubufasha abakomoka mu karere ka Gakenke n’inshuti zako bemereye aba baturage bugizwe n’amafaranga, ubwisungane mu kwivuza ndetse n’ibyo kurya.

JPEG - 76.3 kb
Abasizwe iheruheru n’ibiza bashyikirizwa imfashanyo y’ibiribwa (Foto Basanda O)

Nyirangirimfura Esperance, umwe mu bagize uruhare mu gukusanya iyi nkunga yagenewe abasizwe iheruheru n’ibiza, yashimye cyane abagize iki gitekerezo cyo gufasha aba baturage.

Yagize ati:‘‘Turashimira igitekerezo cyiza abayobozi bacu batugejejeho bakadukangurira kwifatanya, none tukaba tubonye inkunga y’amafaranga 14730 950.”

Muri iyi nkunga yatanzwe harimo amafaranga asaga miliyoni 6, yatanzwe n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge itandukanye y’akarere ka Gakenke.

Minisitiri ushinzwe impunzi n’imicungire y’ibiza Mukantabana Seraphine, yashimiye abakomoka mu Karere ka Gakenke, bagize umutima mwiza wo guha inkunga aba baturage.

Imiryango yahuye n’ibiza byibasiye akarere ka Gakenke mu minsi ishize, ikeneye ubufasha, ni 1425.

 

Comments

 
 
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abaturage bo mu ntara y’Uburasirazuba barasabwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, batanga amakuru y’abahohotewe ku gihe, bakanirinda kuzimangatanya ibimenyetso. Ubu ni (...)

APR FC   irasabwa intsinzi    ku mukino wa Zanaco FC
APR FC irasabwa intsinzi ku mukino wa Zanaco FC

APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Ikipe ya APR FC irakina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total Caf Champions League (...)

Abaturage bo mu Ngororero babaga mu manegeka bahawe inzu zirimo televiziyo
Abaturage bo mu Ngororero babaga mu manegeka bahawe inzu zirimo televiziyo

Abagize imiryango 11 yari ituye mu manegeka mu murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero barashimira Leta yabavanye mu kaga k’ibiza byahoraga bibasenyera ubu bakaba batuye mu nzu nziza zirimo na (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.