Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Gakenke:Abasizwe iheruheru n’ibiza barataka ubucucike mu mahema   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 May 2016

 
 

Abaturage bo mu karere ka Gakenke basizwe iheruheru n’ibiza, barashimira Leta yabakoreye ubuvugizi ndetse nayo ikabafasha kubona amahema bakingamo umusaya, ariko nanone ngo baracyabangamiwe n’uko amahema bayabamo ari benshi cyane.

Aba baturage bavuga ko hari ababa mu ihema rimwe ari abantu 30, ibi ngo bikaba bishobora guteza ingaruka mbi zikomoka ku mwanda, na cyane ko uburyo kwo kwita ku isuku budahagije aho bakambitse.

Imiryango ifite amazu yasenyutse burundu mu karere ka Gakenke kubera imvura yaguye mu ijoro ry’itariki ya 7 rishyira iya 8 Gicurasi uyu mwaka, igera kuri 400.

Bamwe mu bari bayigize bacumbikiwe n’abaturanyi babo abandi bacumbikirwa mu mahema manini yubatswe mu mirenge ya Minazi, Mataba na Muzo.

Ayo mahema acumbikira abantu 30, abagore n’abana bakabana ukwabo, n’abagabo bakaba ukwabo.

JPEG - 211.4 kb
Abasizwe iheruheru n’ibiza bahawe ubufasha butandukanye, ariko baracyabangamiwe n’ubucucike

Abo mu murenge wa Muzo baganiriye n’Imvaho Nshya, bavuga ko aya mahema babaye batujwemo yabagobotse cyane, gusa imbogamizi basigaranye ikaba ari ubucucike buri ku gipimo cyo hejuru.

Uwitwa Uwitonze Jean Pierre, yagize ati:“Aya mahema tubamo yatubereye igisubizo cyane kubera ko twari dusigaye iheruheru tutagira aho kwikinga imbeho yatuzahaje, abana barara hanze, ariko ubu nibura turashima ko imbeho yagabanutse”.

Yakomeje agira ati: “Ariko n’ubwo ibibazo twasigiwe n’ibiza bigenda bishakirwa ibisubizo kuko dukomeje guhabwa ibyo kurya, ibikoresho byo mu gikoni, ibyo kwiyorosa n’amahema, ikibazo dusigaranye ni icy’ubucucike mu mahema, kuko abantu 30 ari benshi mu ihema rimwe.”

Mu bindi bikibabangamiye kandi yagaragajemo ikibazo cyo kutagira ibikoresho by’isuku, aho abenshi bagaragaza impungenge z’ingaruka bishobora kubagiraho.

Akarere ka Gakenke kihutiye gukorera ubuvugizi abaturage bazahajwe n’ibiza ku buryo abafatanyabikorwa bako bagatabaye vuba, gahereye ku bari bagize ibyago bagapfusha ababo 34, abo Ibiza byasenyeye amazu n’ab’imyaka yabo yatembanywe n’inkangu n’umuvu w’amazi.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza Uwimana Catherine, yatangaje ko ibyo byatekerejwe nk’igisubizo cyihutirwaga, ariko hagikomeza gushakishwa ubundi buryo burimo gukoresha shitingi no kongera umubare w’amahema, kugira ngo iki kibazo abaturage bafite gikemuke.

Umukozi ushinzwe ubutabazi mu muryango utabara imbabare mu Rwanda Nkiko Samson yavuze ko koko aho bigaragariye ko hari ubucucike mu mahema agiye kongerwa, kugira ngo mu gihe batarabona aho batura babeho bisanzuye.

 

Comments

 
 
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.