Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

FPR Inkotanyi yemereye abarimu ubuvugizi ku isoko ryihariye bifuza   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 3 months ago

 
 

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Rubavu barifuza ko hajyaho isoko ryihariye ry’abarimu ryabafasha kubaho, bitewe n’urwego n’umushahara wabo, kuko ngo byazamura iterambere rya bo n’ireme ry’uburezi muri rusange.

Aba banyamuryango bemeza ko umwarimu ari umwe mu bafitiye igihugu akamaro, ari nayo mpamvu bumva hakwiye kwigwa uburyo ubuzima bwe bwazamurwa ndetse akitabwaho.

Ubwo hakusanywaga ibitekerezo bizashyirwa muri manifesito 2017-2014 mu mu nteko ya FPR Inkotanyi/Akarere ka Rubavu, aba banyamuryango biganjemo abarimu bemeje ko habayeho isoko ryihariye byabafasha kugera kure ndetse no guhindura ubuzima bwabo.

JPEG - 184.1 kb
Umwe mu barimu asaba ko isoko ry’abarimu ryakwigwaho rigashyirwa mu ngiro (Foto Iyaremye Y)

Bigirimana JMV utuye mu karere ka Rubavu yagize ati “Nk’abarimu igihugu kimaze kugaragaza ko kitwitaho kikadushyiriraho gahunda nyinshi, ariko nk’uko ingabo z’igihugu zoroherejwe ku mihahire na twe Leta idufashije tukabona isoko ry’abarimu byadufasha kurushaho kunoza ibyo dukora.”

Nibishaka Esperance nawe yagize ati“Twagiye twumva bivugwa kenshi, bamwe muri bagenzi bacu basaba ko hajyaho ‘teacher shop’ ntibigire umusaruro bitanga, ariko mu byo FPR Inkotanyi iteganya kugeza ku banyarwanda mu myaka umunani iri imbere, hagiyemo isoko ry’abarimu byadufasha kwiteza imbere biruseho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie, avuga ko impamvu bahisemo iki gitekerezo ari uko ubu busabe bwaturutse ku mudugudu, mu Kagali ndetse no mu Murenge ngo bikaba bigaragaza ubushake bw’iterambere rya mwarimu abanyamuryango bafite.

Yagize ati “Mwarimu ni umwe mu bantu bafitiye igihugu cyacu akamaro ko guteza imbere uburezi, abanyamuryango basabye ko yashyirirwaho isoko ryihariye kandi koko birakwiye, iki gitekerezo tuzakigeza ku buyobozi bw’Intara kuko ni ingirakamaro.

Umwarimu iyo ateye imbere n’umwana ari we Rwanda rw’ejo atera imbere bityo n’igihugu muri rusange kigatera imbere.”

Uretse iterambere rya mwarimu aba banyamuryango bifuje ko ryatera imbere, banasabye ko ikiyaga cya Kivu cyarushaho gutezwa imbere kigakurura abakerarugendo, gushyira ibitaro bya Gisenyi mu rwego rwisumbuye n’ibindi.

Icyifuzo cyo gushyiraho ihahiro ryihariye ry’abarimu si gishya, kuko hashize igihe abarimu hirya no hino mu gihugu babisaba, ariko magingo aya ntikiremezwa n’inzego zibishinzwe ngo gishyirwe mu bikorwa.

 

Comments

 
 
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.