Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Mukabaramba arasaba abayobozi gucika ku ngeso yo kunyereza inkunga y’abakene   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOEL
 3 months ago

 
 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr. Mukabaramba Alivera, arasaba abayobozi kwirinda kwikubira inkunga igenerwa abatishoboye, kandi n’uburyo abakwiye gufashwa batoranywa bikajya bikorerwa mu ruhame, nta kimenyane.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu murenge wa Rukumberi, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru.

Mu bihe bitandukanye abaturage hirya no hino mu gihugu bumvikana bataka ko hari aho inkunga idatangwa neza bakagaragaza ko abayobozi bamwe batoranya abagenerwabikorwa mu buryo butanyuze mu mucyo.

Ntirugiribambe Febroniya, w’imyaka 69, utuye mu kagari ka Cyunuzi, Umurenge wa Gatore yabwiye Imvaho Nshya ko umwe mu bayobozi b’umurenge yanze kumushyira ku rutonde rw’abagomba guhabwa inkunga y’ingoboka, mu gihe mu mudugudu yari yatoranyijwe.

Yagize ati “Nabuze uko nabigenza, mu mudugudu barantoye, ariko ushinzwe imibereho myiza ku murenge yarabyanze, ngo ntabwo nkwiye gufashwa, kandi ntishoboye n’abaturanyi bari bantoranyije babibona, mbana n’akuzukuru kanjye, ariko nta gatungo ngira, banshyize mu cyiciro cya 2 cy’ubudehe.”

JPEG - 100.8 kb
Dr Mukabaramba Alvera

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Dr. Mukabaramba Alvera asaba inzego z’ibanze kurangwa n’ubunyangamugayo mu gutoranya abahabwa inkunga Leta igenera abatishobye, kandi n’abaturage ubwabo bakajya bagira uruhare ruziguye mu gutoranya abagomba kuyihabwa.

Yagize ati “Inzego z’ibanze nicyo bashinzwe nibo batoranya abagomba gufashwa, kandi n’abaturage bakaba bahari bakabigiramo uruhare, kuko akenshi niho byagiye bipfira ugasanga uwakogombye gutoranywa si we watoranyijwe, aha ninaho twagize ikibazo cyo guhora dufasha abantu batakagombye gufashwa”
Akomeza avuga ko ahakigaragara ikimenyane mu gutoranya abahabwa inkunga n’abayobozi bikubira ibyagenewe abatishoboye, bagomba kubicikaho kandi ngo hari gukazwa ingamba zigamiye kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.

Agira ati “Icyo kintu cyo kigomba gucika, ni nacyo tugiye gushyiramo imbaraga kuko niba hatatoranijwe ugomba gufashwa byose biba byapfuye, ubu tugiye gukorana n’imiryango itegamiye kuri leta kugira nayo ibidufashemo, kuko hagiye hazamo ibintu bidasobanutse.”

Dr Mukabaramba yongeraho ko Leta yashyize imbaraga mu guharanira ko inkunga igenerwa abaturage ibageraho uko bikwiye, ku buryo na bamwe mu bayobozi banyereza ibya rubanda bafatwa bagahanwa.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5

Hari hashize imyaka igera kuri 6 abahinzi b’icyayi bibumibye muri koperative y’abahinzi b’icyayi ba COTHEGA bagihinga mu mirenge ya Karambi na Cyato mu karere ka Nyamasheke, kitababyarira umusaruro (...)

Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.