Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Depite Nyirasafari yasuye abaturage atungurwa no gusanga nta kibazo na kimwe bafite   

  Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF
 4 months ago

 
 

Muri gahunda Abadepite bihaye yo kujya mu turere dutandukanye bakaganiriza abaturage n’ubuyobozi ku bibazo bibabangamiye ndetse no gushakira hamwe umuti w’ibyo bibazo, umudepite wasuye umurenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana yatunguwe no gusanga abaturage nta kibazo na kimwe bafite.

Depite Nyirasafari Esperance, wasuye uyu murenge wa Karenge, yagaragaje ko atunguwe cyane no gusanga abaturage nta kibazo na kimwe bafite, ahubwo bishimira ibisubizo bagejejweho n’ubuyobozi bwiza.

Nyuma yo gusoza ibiganiro yagiranye n’abaturage, Depite Nyirasafari yagize ati “Kuva twatangira izi ngendo ni ubwa mbere mbonye abaturage badafite ibibazo, ahubwo mwese murashima, mwifuza ko igihe cyagera vuba mukitorera Perezida Kagame. Ibi nanjye nabyiboneye kandi ndabibwira n’abandi ko nasanze i Karenge nta bibazo bihari, ahubwo ari ibisubizo gusa.”

JPEG - 36.8 kb
Abaturage bo mu murenge wa Karenge bagaragaje ko ibibazo byose byakemutse

Muri ibi biganiro, ubwo abaturage bahabwaga umwanya wo kubaza ibibazo bibabangamiye, haje abaturage barenga 15, hafi ya bose bashima gahunda zabagezeho, bagaragaza ko n’ibibazo bahoze bafite ubu byakemutse, n’ibitarakemuka bikaba biri mu nzira yo kubonerwa umuti.

Munyamasoko Celestin, umwe mu baturage bahawe ijambo, yagize ati “Ikinzanye ni ugushima aho Leta itugejeje, ubu inaha twiteje imbere, iterambere ryose mfite ndarikesha Perezida wa Repubulika.

Ikibazo (twari) dufite inaha ni icya koperative ya Koziibi yatwambuye, ariko twamenye ko ubuyobozi bwacu bwagikozeho, ahubwo dutindiwe n’igihe cy’amatora ngo twitorere Perezida Kagame dukesha ibi byose.”

Kanayomba Odette, umuturage wo mu kagari ka Karenge nawe yagize ati “Ubu ababyeyi turashima gahunda y’umugoroba w’ababyeyi kuko waradufashije cyane, ubu turi mu nzira zo kurandura ihohoterwa ryo mu ngo kandi tuzabigeraho kubera ubufatanye bwacu twese.”

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko n’ikibazo cy’umuhanda aba baturage bari bafite watangiye gukorwa, ubu bakaba bamaze gukora ibilometero birenga 7.

Yakomeje abashishikariza gukora, dore ko muri aka gace ari ho hantu hera cyane mu karere ka Rwamagana, ndetse hakaba hari abaturage bazwiho gukora cyane.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje
Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje

Ababyeyi barerera muri GS Ntura Protestant, ishuri riri mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, bafite impungenge z’uko abana babo bagiye gutangira amashuri, ibyumba by’amashuri bigiramo bishaje (...)

Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba

Abaturage bo muri Nyamugari mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bavuga ko bakusanyije amafaranga arenga miliyoni 6 ngo babone amazi meza, ariko ngo barayategereza baraheba. Igitekerezo cyo (...)

Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana
Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, arasaba abaturage batuye muri aka karere kwirinda gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana bato, ahubwo bakayikumira kugira ngo (...)

Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.