Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

CAN U-20: Amavubi arakina na Misiri umukino ubanza wo gushaka itike   

  Yanditswe na Bugingo Fidele
 May 2016

 
 

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 irakina na Misiri umukino ubanza mu rwego rwo gushaka itike ya CAN U-20 izabera muri Zambia umwaka utaha wa 2017.

Uyu mukino urabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, uyu munsi taliki 22 Gicurasi 2016. Amavubi U-20 agiye gukina na Misiri mu cyiciro cya kabiri mu gushaka itike nyuma y’aho iyi kipe y’u Rwanda ikomeje ku kirego dore ko Uganda yari yayisezereye ku bitego 3-2 mu mikino yombi.

Kuva u Rwanda rwaramenyeshejwe ko rukomeje habura icyumweru ngo umukino ube, umutoza w’Amavubi U-20, Kayiranga Baptiste avuga ko bigoye kuba bakwizera intsinzi ariko ko bagomba gukoresha imbaraga bakitwara neza.

JPEG - 5.6 Mb
Amavubi U-20 n’ubwo batinze kwitegura Misiri biteguye guhangana bakabona intsinzi (Foto Bugingo F)

Ikipe ya Misiri itarigeze ikina imikino yo mu cyiciro cya mbere yabonye umwanya wo kwitegura. Ubwo iyi kipe yageraga mu Rwanda ku wa Kane taliki 19 Gicurasi 2016, umutoza wayo Moatemed Gamal yatangaje ko bari bazi ko bazakina na Uganda nyuma baza kubwirwa ko ari u Rwanda. Avuko bitabateye ubwoba cyane kuko ibi bihugu byombi ari ibyo mu karere k’Afurika y’u Burasizabuba bisa n’ibiri ku rwego rumwe mu mupira w’amaguru.

Uyu mutoza akaba yarakomeje avuga ko bashaka intsinzi yo hanze bityo umukino wo kwishyura bizaborohere. Kapiten w’ikipe y’u Rwanda, Nshuti Domique Savio yatangaje ko batunguwe no gukomeza ariko bagomba gukora ibishobo kabakitwara neza bagashaka ibitego kugira ngo bazajye gukina umukino wo kwishyura bafite impamba ihagije.

Uyu mukino urayoborwa n’abasifuzi bakomoka muri Djibouti bayobowe n’umusifuzi wo hagati Djamal Aden Abdi n’abasifuzi bungirije Hassan Egueh Yacin na Hamze Abdi Salime.

Nyuma y’uyu mukino ubanza, taliki 10,11 cyangwa 12 Kamena 2016 nibwo hazaba umukino wo kwishyura uzabera mu Misiri. Ikipe izitwara neza hagati ya Misiri n’Amavubi izahura n’izakomeza hagati ya Angola na Gabon mu cyiciro cya 3, izatsinda ikaba izahita ibona itike ya CAN U-20.

Kugeza ubu ikipe ya Sudani yageze mu cyiciro cya 3 nyuma y’aho Malawi yikuriye mu irushanwa. Amavubi U-20 aheruka muri CAN 2009, ubwo yaberaga mu Rwanda.

Nk’uko tubikesha Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, kwinjira kuri uyu ukino ni ibihumbi 5 mu cyubahiro, 1000 atwikiriye na 500 ahasigaye hose.

 

Comments

 
 
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe

Ikibazo cy’imbwa zizerera zirya abantu mu karere ka Rusizi ngo ntigihangayikishije abaturage gusa, ahubwo gihangayikishije n’ubuyobozi, bukaba busaba abaturage kuba bihanganye igihe cy’imvura (...)

Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda
Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda

Depite Samuel Musabyimana, yasabye abaturage bo mu karere ka Karongi gukomeza gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kuko ari byo bizatuma igihugu gikomeza kwihuta mu iterambere, kikaba (...)

Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati
Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwemereye amabati abaturage batishoboye bagera ku 120, bashaka kuva mu manegeka, mu rwego rwo kubafasha gutura mu mudugudu. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko (...)

Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi
Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi

Umuhire Catherine, ni umukobwa w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, uvuga ko mu gihe cy’imyaka 2 amaze akora umwuga wo gucura ibyuma bikoreshwa muri feri z’imodoka, ubu (...)

Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.