Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Bwa mbere mu Rwanda hubatswe ibitaro by’amatungo   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 August 2016

 
 

Aborozi bo mu murenge wa Rwaza, mu karere ka Musanze, baratangaza ko ibitaro by’amatungo bubakiwe bigiye kubafasha kujya bavuza amatungo yabo neza, ku gihe kandi hafi y’iwabo.

Ibi bitaro bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 300, ni igikorwa remezo aborozi bemeza ko kizabagirira umumaro cyane, kuko ubusanzwe bavuzaga amatungo yabo mu buryo butizewe.

Umuyobozi w’umusigire w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozo, RAB, Dr Gahakwa Daphrose, yagize ati:“Iri vuriro rije kunganira aborozi uburyo bwo kuvuza amatungo yabo hafi kandi mu buryo bwihuse, kandi mu buvuzi bwizewe, iri kandi ni irya mbere mu gihugu rishobora kuvura itungo cyangwa se inyamaswa byaba na ngombwa bakayivurira mu bitaro nk’uko bisanzwe bikorwa ku bantu.Nkaba nsaba aborozi kwita kuri iri vuriro no kuvuriza amatungo ku gihe”.

JPEG - 62.5 kb
Inka zirwaye cyane zizajya zivurwa ziba mu bitaro (Foto archive)

Nyiramana Vestina ni umwe mu borozi batuye hafi y’iryo vuriro ry’amatungo ‘’New vision veterinary hospital, riherereye mu murenge wa Rwaza.

Yagize ati:«Ubu turaruhutse kuko twavuzaga amatungo yacu mu buryo bwa magendu bakanaduca amafaranga menshi kubera ko ba Veterineri bishyiriragaho ibiciro byabo uko bishakiye, ibi rero byatumaga n’amatungo yacu rimwe na rimwe yapfaga kubera nyine kutagira abavuzi n’ivuriro.

Ubu rero tugiye kujya tuvuriza ku gihe kandi twizeye n’imiti baduhaye ko ifite akamaro dore ko bateraga inka urushinge 1 wabona yorohewe ukarekera aho kuvuza».

Umuyobozi w’iryo vuriro ry’amatungo, Flora Muragijemariya, avuga ko iryo vuriro ryatwaye miliyoni zisaga magana 300, intego yabo ya mbere ngo ni uguteza imbere ubuvuzi bw’amatungo, hagamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage, babonera ubuvuzi bw’amatungo yabo hafi ikindi kandi ngo burya amatungo akeneye kuvurwa nk’uko n’umuntu abikenera.

Iri vuriro ry’amatungo New Vision veterinary Hospital ryatangijwe na Kompanyi y’abanyarwanda biganjemo ahanini urubyiruko rwize iby’ubuvuzi bw’amatungo.

 

Comments

 
 
Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura
Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura

SSP Janvier Mutaganda, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma, avuga ko ubujura bwiganjemo ubw’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’amatungo, bwagaragaye cyane muri aka karere mu mwaka (...)

Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya
Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kirakangurira abahinzi b’ibigori gukoresha imbuto y’indobanure no gusimburanya ibihingwa mu murima hagamijwe kurwanya indwara y’ibigori yitwa (...)

Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama

Mu gihe kiri imbere igice kinini cy’umurenge wa Bugarama kigiye kuba umujyi wunganira umujyi wa Rusizi, igishushanyombonera cyawo kikaba cyaramurukiwe abatekinisiye b’akarere n’ubuyobozi bw’uyu (...)

Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano
Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano

Nyuma y’aho mu rukerera rwo ku wa 12 uku kwezi abantu bataramenyekana bateye mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama bakaharasira abaturage 3 babiri bagahita bahasiga ubuzima, abaturage b’uyu (...)

Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.