2017-07-27 14:29:24 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Burera:Ikilo cy’imbuto y’ibirayi kigeze ku mafaranga 700

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-08-30 05:41:08

 
Share on:
 
Yasuwe:3
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Burera kuri ubu baratangaza ko kuva aho imbuto y’ibirayi igereye ku mafaranga 700 ku kilo, bahisemo kureka kubihinga, kubera ko ngo baba bafite impungenge ko amafaranga bashoye batazayagaruza.

Ni ikibazo ubuyobozi bw’ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB mu ntara y’Amajyaruguru bwemeza ko bwamenye, ndetse hakaba hari gukorwa ibishoboka byose ngo abaturage bahabwe imbuto y’ibirayi.

Nibishaka Tadeyo, ni umwe mu bahinzi b’ibirayi mu murenge wa Rugarama, bagaragaza ko iki kibazo cy’igiciro cy’imbuto y’ibirayi kibangamiye cyane ubuhinzi bwabo, kuko ngo aho igiciro kigeze ubu bigoye kwemeza ko uwashora amafaranga yayagaruza byeze.

Yagize ati:“Imbuto y’ibirayi ubu yarabuze njye mbona ko biterwa no kuba iyo twahingaga imaze guhaga ubutaka, bigaragare ko ishaje cyane, ubu ikilo kimwe ni amafaranga 700, kugira ngo nibura ubone umufuka 1 w’imbuto y’ibirayi ugomba kubanza kugurisha, imifuka 2 y’amasaka, udafite ubwo bushobozi rero ahitamo kubireka akazahaha byeze.

JPEG - 113.6 kb
Imbuto y’ibirayi irigonderwa n’umugabo igasiba undi (Foto archive)

Ikindi nanone kizamura igiciro ni uko imbuto iba yaraguze menshi, nakongeraho ko n’ikirere cyadutengushye imvura igwa mbere igenda nanone kare, ndasaba ubuyobozi gukomeza gushakisha uburyo imbuto yaboneka”.

Uyu muhinzi yongeraho ko ubu ibirayi byabaye imari, ngo kuko ubu hari abasigaye barara ijoro bagiye kugura imbuto muri Uganda, kubera ko iyo mu Rwanda isa n’iyabuze kandi ihenda, gusa ngo n’ubwo bayikura hanze ntibura kugura amafaranga agera kuri 600 ku kilo, mu gihe ubusanzwe ngo kitajyaga kirenza amafaranga 300 ku kilo.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishizwe ubuhinzi n’ubworozi mu ntara y’Amajyaruguru Izamuhaye Jean Claude, ahamya ko iki kibazo bakizi, ndetse ngo bizeye ko imbuto y’ibirayi izaboneka.

Yagize ati:“Ikibazo cy’imbuto y’ibirayi kuri ubu kituraje ishinga kuko ubu RAB iri gukora imbuto shingiro iturutse muri Laboratoire, aha kandi kugira ngo imbuto ibure twahuye n’ibiza birimo imvura ikabije maze uduce twinshi duhinga ibirayi tugahura n’izo ngorane zo kubika imbuto, urumva kandi no kubika imbuto mu gihe babaga bashonje ni ikibazo”.

Akomeza avuga ko mu ngamba bafite ari uko bashyigikira abatubuzi b’imbuto y’ibirayi, ndetse n’iki kigo ubwacyo kigakomeza kuzitubura, kuko ubu ngo ubushobozi bwo gutubura imbuto bwiyongereyeho inshuro zirenga 10.

Uyu muyobozi yakomeje asaba abahinzi gukomeza kwihangana, ngo kuko iki kibazo kiri gushakirwa umuti urambye, kandi hakaba hari icyizere ko uzaboneka vuba.

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE